00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Triathlon yemerewe kongera gukinwa mu Rwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yahaye uburenganzira Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, bwo gusubukura amarushanwa arimo na Nyagatare Challenge Standard.

Hari hashize umwaka urenga amarushanwa ya Triathlon na Duathlon mu Rwanda ahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, ariko iyi mikino yongeye gukomorerwa ndetse izatangira mu minsi itanu iri imbere.

Biciye mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Ishyirahamwe ry’Imikino ya Triathlon mu Rwanda, ryemerewe gusubukura amarushanwa yaryo ariko hubahirizwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Iyo baruwa iragira iti "Nejejwe no kubamenyesha ko Minisiteri ya Siporo iberemereye gukoresha irushanwa rya Nyagatare Duathlon Challenge ku itariki ya 5 Kamena 2021 nkuko mwabisabye."

Ikomeza igira riti "Mboneyeho kubasaba gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ingamba zashyizweho na Leta zo gukumira icyorezo cya Covid-19 ndetse n’izo mwatugejejeho.”

Aganira na IGIHE, Uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko bishimiye kwemererwa gusubukura amarushanwa ariko ko badateganya gutumira amakipe menshi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, byibura tubonye nk’amakipe atanu gusa ntacyo byaba bitwaye. Muri ayo makipe duteganya ko byibura haba harimo nk’abakinnyi hagati ya 15 na 20.”

Ikindi uyu muyobozi yavuze, ni uko bateganya kongera ibihembo kuko bakomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati “Ibihembo nabyo biziyongera kuko dukomeje kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi turabona ibiganiro bigeze heza.”

Mu Ishyirahamwe ry’Imikino ya Triathlon mu Rwanda, baheruka gukoresha irushanwa tariki ya 14 Werurwe 2020 nabwo ryari ryabereye mu Karere ka Nyagatare, bivuze ko umwaka urenga ushize muri iri shyirahamwe nta rushanwa riba kubera icyorezo cya Covid-19.

Triathlon ni imikino itatu iba ikomatanyije, irimo koga, gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare, mu gihe Duathlon ari imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguro no ku igare.

Minisiteri ya Siporo yakomoreye amarushanwa ya Triathlon na Duathlon
Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, yavuze ko bazatumira amakipe make kubera icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .