00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa ryo gusiganwa mu tumodoka duto rya ’Go-Karting’ ryakomeje ku munsi wa gatatu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Go-Karting riri kubera kuri Kigali Arena ryitabiriwe n’abakuru n’abato basiganwa mu gutwara utumodoka duto (Karting) rigeze ku munsi wa gatatu mu gihe rizakinwa iminsi umunani mu gihe cy’amezi abiri.

Go-Karting iri kubera kuri Kigali Arena, yatewe inkunga na Sitasiyo ya essence ya SP ndetse na Kigali Arena. Yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi nka Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody, abanyamakuru n’abavanga imiziki.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 9 Ukwakira 2021, rikazasozwa ku ya 5 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko hazakinwa iminsi umunani kandi buri munsi abakinnyi bazajya babarirwa amanota babonye, hazakorwe igiteranyo rusange, ariko mu buri cyumweru cyakinwe hashakwamo batatu ba mbere.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions Kigali Arena, yavuze ko ikigamijwe ari ukongera kunezerwa ku bakunzi ba siporo by’umwihariko umukino wo gusiganwa ku modoka ntoya.

Ati “Dutekereza ko gahunda yo gutera inkunga iri rushanwa ari ikintu cyiza ku buryo rirushaho kwaguka no kugenda riba rinini ku Banyarwanda. N’abantu bataba baje gusiganwa bemerewe kuza bakihera ijisho bakaryoherwa n’uburyohe bw’umukino. Uretse kuba abaterankunga b’iri rushanwa ariko dushaka kugaragaza ko Kigali Arena ishobora kwakira imikino inyuranye.”

Yavuze ko abafana bemerewe kwinjira mu gihe berekanye ibisubizo bigaragaza ko nta COVID-19 barwaye kandi ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyibasiye Isi zishyirwamo imbaraga cyane.

Iri rushanwa riri gukinwa mu byiciro bibiri birimo abato kuva ku myaka 12 kugera kuri 15 ndetse n’abakuru.

Kyle Schofield yagaragaje ko hari igihe gishobora kuzagera mu Rwanda hakaboneka umukinnyi ushobora gusiganwa ku rwego rw’Isi muri Formula One, mu gihe abantu bakomeza kwitabira uyu mukino no kuwushyigikira.

Ibihembo bitaganyijwe ni uko batatu ba mbere muri buri cyiciro bazagenerwa ibihembo binyuranye.

Ku bakiri bato, bo bazahabwa bimwe mu bikoresho bifashisha mu gukora imyitozo kuri uyu mukino mu gihe ku bakuru harimo guhembwa itike yo kureba Formula One izabera i Abu Dhabi iteganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka ndetse n’ibikenerwa byose akazabyishyurirwa.

Irushanwa rirakomeza kuri iki Cyumweru hakinwa umunsi waryo wa kane aho abakinnyi baje muri batandatu ba mbere ku wa Gatandatu basiganwa n’abahiga abandi kuri iki Cyumweru kugira ngo hatorwe batatu ba mbere b’icyumweru cya kabiri cy’irushanwa.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions Kigali Arena, Kyle Schofield, na we yitabiriye irushanwa
Go- Karting ikinwa abantu basiganwa mu tudomoka duto
Ndayishimiye ubwo yatsindaga ku munsi wa kabiri
Kyle Schofield yavuze ko Go-Karting ari umwe mu mikino myiza ishyizwemo imbaraga

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .