00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi z’u Rwanda zabonye intsinzi ya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cricket y’Abahungu batarengeje imyaka 19, yatsinze iya Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota ane (125-121) mu mukino wayo wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu mwaka utaha.

Uyu mukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa Gatanu muri IPRC Kigali mu gihe u Rwanda rwari rwatsinzwe na Tanzania mu mukino warwo wa mbere wabaye ku wa Kane.

Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo yatsinze tombola, ihitamo kubanza gutera udupira (bowling), ibuza u Rwanda gukora amanota menshi.

U Rwanda rwatangiye umukino ari rwo rukubita agapira (batting) ndetse rushaka uko rukora amanota menshi hakiri kare.

Ingimbi z’Ikipe y’Ighugu ntizorohewe n’abakinnyi ba Nigeria kuko zitigeze zisoza overs zose (50) zari zemerewe gukina, ahubwo abakinnyi bose b’u Rwanda bakurwamo (all out) hamaze gukinwa overs 49 n’udupira dutatu.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’u Rwanda yashyizeho amanota 125. Bivuze ko mu gice cya kabiri, Nigeria yasabwaga kurenza inota rimwe ku yo u Rwanda rwakoze.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndikubwimana Didier, yakinnye Overs 48 n’udupira tune, akora amanota 32 gusa.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Nigeria yagaragazaga urwego ruri hejuru ku buryo benshi mu bakurikiranye uyu mukino bayihaga amahirwe yo gutsinda, cyane ko iheruka kwitabira Igikombe cy’Isi giheruka.

Abasore b’u Rwanda na bo barwanaga no kureba uko bahagarara ku manota batsinze, babuza Abanya-Nigeria gukora amanota menshi.

Umukino warangiye u Rwanda ari rwo rwegukanye intsinzi kuko na rwo rwabashije gusohora abakinnyi bose uko ari 10 ba Nigeria (All out) ubwo yari imaze gukora amanota 121 muri overs 39 n’udupira dutatu (bingana n’udupira 237).

Umunyarwanda Rukiriza Emile ni we wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, wahuje Tanzania na Namibia kuri Stade y’i Gahanga.

Tanzania yegukanye umukino wayo wa kabiri itsinze Namibia amanota 200 muri Overs 50.

Namibia yakubise udupira mu gice cya kabiri ifite intego yo gukora amanota 201, ariko abasore ba Tanzania ntibayoroheye kuko bakuyemo abakinnyi bayo bose ubwo yari imaze gukora amanota 152 muri overs 37 n’udupira dutatu.

Ku wa Gatandatu uzaba ari umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose. Imikino izakomeza ku Cyumweru, aho u Rwanda ruzacakirana na Uganda i Gahanga mu gihe Tanzania izisobanurira na Nigeria muri IPRC Kigali.

Imikino yose y’iri rushanwa rizasozwa ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira, itangira saa Tatu za mu gitondo ndetse yitabirwa n’abafana bikingije inkingo zombi za COVID-19 kandi bakaba bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye iki cyorezo, byafashwe mu masaha 48.

Ikipe y'Igihugu ya Nigeria yifotoza mbere y'umukino
Abakinnyi b'u Rwanda bifotozanya n'abatoza mbere y'umukino
Kapiteni w'u Rwanda, Ndikubwimana Didier ari kumwe na mugenzi we wa Nigeria, Emmanuel Boniface Oche
U Rwanda rwashyizeho amanota menshi mu gice cya mbere, Nigeria inanirwa kuyakuramo
Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 19 yabonye intsinzi ya mbere mu irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizaba mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .