Imwe mu modoka zitabiriye Rally y’u Rwanda yagongewe mu muhanda itaha irangirika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ya Gakuba Diotis Tassos na Kayitankore Lionel bari biriwe bakina irushanwa rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017” yagongewe ku muhanda wa Chez Rando-Gishushu irimo gutaha irangirika.

Iyi mpanuka ibaye mu masaha y’umugoroba, yabaye nyuma y’uko abitabiriye Rally bari basoje agace ka “Super Stage” kahariwe gushimisha abafana kabereye kuri Stade Amahoro i Remera, igonzwe n’iyo byavaga mu byerekezo bitandukanye.

Gakuba Diotis Tassos na Kayitankore Lionel bari bakarangije ari aba 10 inyuma ya Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (u Bwongereza) batwaye imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia bakomeje kuba aba mbere, Giancarlo Davite (u Bubiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) batwaye imodoka ya Mitsubishi Evo X na Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) ba gatatu.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahabereye iyi mpanuka, aba bakinnyi barimo basaba uwabagonze ko yabafasha imodoka ikarara ikozwe ku buryo mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu bazabasha kwitabira umunsi wa nyuma wa Rally uzakinirwa mu Bugesera gusa bananiwe kumvikana kuko we yababwiraga ko bizakorwa n’ikigo cy’ubwishingiza abereye umukiliya.

Uretse iyi modoka yagonze irimo gutaha, muri 16 zari zatangiye isiganwa mu gitondo, eshanu zose zagiye zigira ibibazo bitandukanye byatumye zisezera ariko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ryanzuye ko zizakomeza zigakina nubwo amanota ba nyirazo bazabona atazabarwa.

Iyi modoka ubwo yari ikimara kugongwa
Iyi modoka yangiritse mu gihe iruashanwa rikomeje kuri uyu wa Gatandatu
Ubwo yasunikwaga ivanwa mu muhanda aho yagongewe
Iyi modoka ubwo yari ikiri mu irushanwa ikiri nzima
Abari bakurikiye irushanwa kuri Stade Amahoro

Inkuru bifitanye isano:Imodoka y’Abanya-Zambia yakoze impanuka ihita iva muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza