Imodoka y’Abanya-Zambia yakoze impanuka ihita iva muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa mbere w’Isiganwa ry’Amamodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017”, imwe mu modoka 16 yari itwawe n’Abanya-Zambia, Gomez Kleevan na Latife Riyaz yakoze impanuka mu muhanda w’ i Rugende irangirika bituma bava mu isiganwa.

Gomez Kleevan n’umwunganizi we, Latife Riyaz bari muri iyi modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Evo IX nta wakomeretse cyangwa ngo aburiremo ubuzima.

Aba bombi ubusanzwe bari ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona ya Afurika bakaba bari baje gushaka amanota yari kubafasha gukomeza gusatira Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (u Bwongereza) ba mbere kimwe na Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) ba kabiri.

Rally y’u Rwanda yakiniwe mu mihanda ya Rugende-Mbandazi na Ruhanga-Mbandazi yose hamwe ifite uburebure bwa kirometero 70.32.

Urutonde rw’agateganyo rukaba ruyobowe na Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (u Bwongereza) batwaye imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia bakaba ari nabo ba mbere muri Afurika.

Aba bakurikiwe na Giancarlo Davite (u Bubiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) batwaye imodoka ya Mitsubishi Evo X; aba gatatu ni Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) nabo batwaye imodoka ya Mitsubishi Evo X mu gihe Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) bakoresha imodoka ya Subaru Impreza N12 ari aba kane ku rutonde rusange.

Nyuma yo gukinira mu mihanda y’i Rugende, abakinnyi bararuhuka, saa munani bongere guhatana mu gace ko kwiyereka abafana kitwa “Super Stage” kabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Irushanwa rizakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017, mu Bugesera, aho guhera saa mbili za mu gitondo abazasiganwa bazava i Nyamata-Rilima (13.36 km), Nyamizi - Gashora (19.69km), i Gaharwa - Nemba (11.56km), i Gako-Gasenyi (14.41km), Gasenyi-Nemba (22.22km), aha hose bakazahakora inshuro ebyiri.

Abaturage babafashije kuyegura aho yaguye
Gomez Kleevan na Latife Riyaz bareba imodoka yabo nyuma yo gukora impanuka
Iyi modoka nayo yagize ikibazo abashoferi bavamo babanza gukanika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza