Imodoka 16 zigiye guhatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018 (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ry’Amamodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally”riratangira ku wa 5 Ukwakira 2018 aho imodoka 16 arizo zemerewe kuryitabira mu minsi ibiri rizamara.

Umuhango wo kwerekana imodoka zizaryitabira wabereye kuri Hotel Umubano ku mugoroba wo ku wa 4 Ukwakira 2018.

Iri rushanwa rizakinirwa mu mihanda ya Bugesera na Rulindo rizitabirwa n’amakipe aturuka mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, ni we watangije umuhango wo kwiyerekana kw’imodoka.

Yatangaje ko isiganwa riteguye neza ndetse abakinnyi bavuye kureba imihanda izakoreshwa.

Yagize ati “Umwihariko wa Rally ni uko abayikina buri mwaka bagira amanota abarirwa kuri shampiyona ya Afurika. Mu gitondo tuzakinira mu Karere ka Bugesera kuva saa yine nyuma yaho tujye kuri Stade Amahoro saa cyenda, ahazakinirwa icyiciro cyagenewe abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umukino w’amamodoka.”

Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa rya nyuma risoza Shampiyona ya Afurika.

Fergadiotis Tassos yatangarije IGIHE ko biteguye kwitwara neza mu isiganwa no kongera ibihe.

Yagize ati “Twagerageje kwitegura neza. Turi ku rwego ruhagije. Iyi rally irakomeye kuko ni mpuzamahanga. Tuzagerageza kuza mu ba mbere. Mfite icyizere ko mu cyiciro cyanjye nzaza mu b’imbere nintagira ikibazo mu muhanda. Ndashaka ko amanota yanjye aziyongera nkagaruka ku mwanya mwiza.”

Mu bakinnyi bazitabira barimo abasanzwe bamenyerewe nka Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel; Claude Gakwaya na Mugabo Jean Claude batwara imodoka ya Subaru Impreza; Mutuga Janvier na Bukuru Hassan b’u Rwanda; Jonas Kansiime na Aaron Nsamba bakomoka muri Uganda; Cantanhede Rudy uturuka mu Burundi utwara Mitsubishi Evo 9; Remezo Christian na Gahurazira Jean Marie (Burundi) batwara Toyota Celica; Fergadiotis Tassos ufatanya na Mujiji Kevin bakinira Club Ivubi, batwara Corolla GT n’abandi.

Ku ngengabihe yashyizweho, Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018 iratangira ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018. Abasiganwa bazahagurukira mu Bugesera saa 10h00.

Bazakoresha imihanda Mwogo- Nyamata ufite 19 km; Gashyushya - Mwogo (17 km). Muri Kigali bazazenguruka Stade Amahoro ku ntera ya 1.5 km guhera saa 15h00.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018, isiganwa rizatangira saa 8h00 z’igitondo.

Hazakoreshwa imihanda ya Muhanda- Ruli (23 Km); Ruli - Muhondo (27 Km); Nyange- Shyorongi (16 Km). Rizasorezwa i Shyorongi ari naho hazatangirwa ibihembo muri parikingi ya Magerwa.

Imihanda y’aho irushanwa rizanyura izafungwa isaha mbere y’uko imodoka za Rally zicamo.

Abashoferi bitabiriye uyu muhango baneherewemo amabwiriza y'isiganwa
Bunya Stephen na Watendwa Samuel bo muri Uganda biyerekana mu modoka bazakoresha mu isiganwa
Fergadiotis Tassos yiyerekanye afite akanyamuneza. Yiteguye neza
Fergadiotis Tassos (utwaye) ufatanya na Mujiji Kevin bakinira Club Ivubi, batwara Corolla GT
Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa
Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel berekana imodoka bazakoresha
Iri siganwa ryatewe inkunga n'abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya Siporo n'Umuco, Akagera Business Group, RwandAir, Engen, Umubano Hotel n'abandi
Fergadiotis Tassos yatangaje ko biteguye kwitwara neza mu isiganwa no kongera ibihe
Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa rya nyuma risoza Shampiyona ya Afurika
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, yatangaje ko isiganwa riteguye neza
Umwe mu bashoferi yahawe ubufasha bwo gusunika imodoka ye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza