Kwamamaza

Kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Cricket kizatwara miliyoni zirenga 900 birarimbanyije

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 08:43' na Manzi Rema Jules


Bitarenze muri Werurwe 2017, u Rwanda ruzaba rufite kimwe mu bibuga byiza muri Afurika mu mukino wa Cricket kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga yo kubaka iki kibuga kiri ku rwego mpuzamahanga yakusanyijwe na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Eric Dusingizimana mu bihugu bitandukanye nk’u Bwongereza nyuma yo guca agahigo ko kumara amasaha 51 aterwa udupira twa Cricket (batting) akandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi (Guinness World Records).

Imirimo yo kubaka iki kibuga i Gahanga mu Karere ka Kicukiro biteganyijwe ko izakorwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kigizwe no kubaka ikibuga cyo gukiniramo kikazaba cyuzuye umwaka utaha muri Werurwe naho igice cya kabiri ni icyo kubaka inzu zizajya zikoreshwa n’abakinnyi nk’urwambariro, akabari, n’aho bashobora kuruhukira kikazaba cyuzuye mu Ugushyingo 2017 ari na bwo ikibuga kizatahwa ku mugaragaro.

Nk’uko Eric Dusingizimana wagize uruhare runini mu iyubakwa ryacyo ndetse akaba ari na we ukurikirana iyi mirimo umunsi ku munsi yabitangarije IGIHE, akurikije igihe batangiriye gutunganya ikibanza n’aho imirimo igeze ngo afite icyizere ko igihe bihaye kizagera cyaruzuye ku buryo gishobora gutangira gukoreshwa.

Yagize ati “Twatangiye gutunganya ikibanza nyuma gato y’aho nkuriyeho kariya gahigo. Ubu imirimo iragenda neza turateganya ko igice cya mbere cyaba cyuzuye bitarenze muri Werurwe 2017. Ubu turi kubaka ariko tunakomeza gukusanya amafaranga azubaka igice cya kabiri kuko ay’icya mbere yo twatangiye tuyafite.”

Avuga ko ubu bagiye gutangira gucukura ibitembo bizajya bizana amazi yo kuvomerera ikibuga ndetse akazashyirwamo mu buryo bugezweho ku buryo ikibuga gishobora kwivomerera igihe biri ngombwa, ibi nibirangira mu kwezi gutaha bakazatangira gutera ubwatsi.

Dusingizimana usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket ariko akaba yaranarangije kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Engineering), avuga ko igihe iki kibuga kizaba cyuzuye u Rwanda rushobora kubona amahirwe yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye ubundi yaberaga mu bihugu nka Uganda, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Kubaka iki kibuga muri rusange bizatwara miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika asaga na miliyoni 930 z’amafaranga y’u Rwanda ariko icyiciro cya mbere cyonyine kikazatwara ibihumbi 779 by’amadolari asaga miliyoni 609 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dusingizimana aba ari kumwe n'abubaka iki kibuga kuko na we yize ibijyanye n'ubwubatsi
Dusingizimana arishimira aho imirimo igeze akemeza ko umwaka utaha uzarangira ikibuga bagitashye ku mugaragaro
Igishushanyo mbonera cy'inzu zizubakwa kuri iki kibuga
Uku niko iki kibuga mpuzamahanga cya Cricket kizaba cyubatse

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved