00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’Abafite ubumuga irerekeza muri Afurika y’Epfo gushaka itike ya Commonwealth Games

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball y’Abafite ubumuga bakina ari batatu bicaye mu tugare (Wheelchair Basketball 3x3) irerekeza muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu, aho igiye kwitabira Shampiyona Nyafurika yo gushaka itike y’Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) izabera i Birmingham mu 2022.

Iri rushanwa rizaba kuva ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira, kugeza ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira, rizahuza Afurika y’Epfo izaba iri mu rugo, u Rwanda, Kenya, Namibia na Gambia.

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali ku wa Gatatu, izaba igizwe na Rwampungu Meshack ukinira Bugesera, Munyaneza Dieudonné ukinira Bugesera, Muhirwa Hashim ukinira Bugesera na Hakizimana Emmanuel ukinira ikipe ya Gasabo.

Nyuma y’imyitozo yabaye ku wa Mbere, umutoza Hirwa Jean Paul, yavuze ko nubwo uyu mukino ukiri mushya mu Rwanda, ariko biteguye iri rushanwa bagendeye ku bindi bihugu bazahura na byo ku buryo bizeye kubona itike bagiye gushaka.

Ati “Ikipe yiteguye neza, nk’umukino mushya uvutse mu gihugu, twagerageje gushyiramo imbaraga, twaritoje, twizeye ko tuzatahukana intsinzi tugahesha ishema Abanyarwanda. Amakipe tuzakina na yo, twagize umwanya wo kureba amashusho yayo uko akina n’aho imbaraga zabo ziri, twitegura tubigendeyeho. Icyizere kirahari.”

Ku ruhande rw’abakinnyi, Kapiteni wabo, Rwampungu Meschack, yavuze ko ubu bameze neza nyuma y’ibyumweru bitatu bakora imyitozo ndetse bizeye ko bazitwara neza muri Afurika y’Epfo.

Ati “Ni ubwa kabiri tugiye gusohoka nyuma yo kujya muri Congo mbere ya COVID-19. Iri rushanwa twemerewe kuryitabira habura ibyumweru bitatu, twitoje buri munsi ntabwo twasibye, kandi ubu bimeze neza, biratanga icyizere ugereranyije n’uko twatangiye. Tugiye guhatana, turabizeza umusaruro mwiza.”

Nsengiyumva Jean Marie Vianney ushinzwe tekinike muri NPC Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rizaba ishusho nshya kuko ubusanzwe mu Rwanda bakinaga shampiyona ya batanu kuri batanu (5x5).

Ati “Ni indi ntambwe duteye. Bitwaye neza byadushimisha cyane kuko bizatanga itike ya Commonwealth Games ku ikipe izaba iya mbere. Batabigezeho na bwo nta nka yaba yacitse amabere kuko turashaka gukomeza guteza imbere uyu mukino.”

Mu myiteguro y’iyi Kipe y’Igihugu, NPC Rwanda ikaba yarafatanyije na ICRC (International Committee of the Red Cross) mu gufasha abakinnyi mu bujyanama bwo kwibona mu bandi.

Umutoni Melissa ubarizwa ishami ryita ku bafite ubumuga muri ICRC, yagize ati “Biratanga umusaruro kuko mu myaka itatu ishize, hamaze kuboneka amakipe atanu, arimo atatu y’abahungu n’abiri y’abakobwa kandi ubu bakaba bagiye guserukira igihugu, twizeye ko bazakomeza kugera no ku bindi birushijeho.”

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwemejwe n’umunyamuryango w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball).

Abanyamuryanga bane bashya bemejwe na Komite Nyobozi ya IWBF icyo gihe, batumye igiteranyo cya bose kigera kuri 95 ku Isi ni ukuvuga muri Afurika, Amerika, Oceania n’u Burayi.

Ibindi bihugu 13 byo muri Afurika bigize IWBF Africa Zone ni Algeria, Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Misiri, Kenya, Maroc, Namibia, Nigeria, Ethiopia, Liberia, Afurika y’Epfo na Uganda.

Wheelchair Basketball ni umukino wa Basketball ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare. Watangiye gukinwa mu Rwanda tariki ya 31 Gicurasi 2018 na ho Ishyirahamwe ryawo rishingwa ku mugaragaro tariki ya 3 Gashyantare 2020.

Shampiyona ya WheelChair Basketball ubu ikinwa n’amakipe atatu y’abagabo ari yo: Musanze, Gasabo na Bugesera mu gihe iy’abagore ikinwa na Gasabo na Kicukiro.

U Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona Nyafurika ya Wheelchair izabera muri Afurika y'Epfo
Abakinnyi bane rimo batatu babanza mu kibuga ni bo bazitabira iri rushanwa
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Wheelchair, Rwampungu Meschack, yavuze ko imyitozo bakoze itanga icyizere cyo kwitwara neza
Wheelchair ikinwa abakinnyi bicaye mu tugare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .