00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Igihugu ya Wheelchair yatsinzwe imikino yose yo gushaka itike ya Commonwealth Games

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Wheelchair Basketball iri muri Afurika y’Epfo, yatsinzwe imikino yose yakinnye uko ari ine muri Shampiyona Nyafurika izatanga itike yo kwitabira Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) izabera i Birmingham mu 2022.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, ruhagarariwe n’abakinni bane ari bo Rwampungu Meshack, Munyaneza Dieudonné, Muhirwa Hashim na Hakizimana Emmanuel.

Ikipe y’Igihugu yageze muri Afurika y’Epfo ku wa Kane mu gihe irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu nyuma y’uko Gambia itinze kugera muri iki gihugu cyakiriye imikino.

Imikino yose uko ari ine u Rwanda rwagombaga gukina, yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2021, rutsindwa na Kenya ku manota 16-3, na Afurika y’Epfo ku manota 21-6, na Namibia ku manota 8-2 ndetse na Gambia ku manota 9-1.

Ikipe ya mbere muri atanu yitabiriye iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, ni yo izabona itike y’Imikino ya Commonwealth izabera i Birmingham mu 2022.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwemejwe nk’umunyamuryango w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball).

Wheelchair Basketball ni umukino wa Basketball ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare. Watangiye gukinwa mu Rwanda tariki ya 31 Gicurasi 2018 na ho Ishyirahamwe ryawo rishingwa ku mugaragaro tariki ya 3 Gashyantare 2020.

Shampiyona ya WheelChair Basketball ubu ikinwa n’amakipe atatu y’abagabo ari yo: Musanze, Gasabo na Bugesera mu gihe iy’abagore ikinwa na Gasabo na Kicukiro.

Mu Rwanda, amakipe akina buri imwe igizwe n’abakinnyi batanu mu gihe mu irushanwa ryitabiriwe n’Ikipe y’Igihugu, hakinaga abakinnyi batatu kuri buri ruhande, buri kipe ifite umusimbura umwe.

Abakinnyi bane bagize Ikipe y'Igihugu ya Wheelchair yagiye muri Afurika y'Epfo
U Rwanda ntirworohewe mu mikino ine rwakinnye ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .