00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Igihugu ya Tennis yasabwe guhesha u Rwanda ishema muri Davis Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Tennis y’abagabo igiye kwitabira Irushanwa rya ‘Davis Cup’ mu cyiciro cyaryo cya gatatu, rizabera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri hagati ya tariki ya 11 n’iya 14 Kanama 2021, yasabwe kwitwara neza kugira ngo ibone itike yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ni Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Muhire Joshua na Mfashingabo Junior Joseph, bakazatozwa na Rutikanga Sylvain.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, ku wa Gatandatu, bashyikirijwe ibendera ry’igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, wavuze ko babasabye kuzitwara neza nk’uko babikoze i Brazzaville mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Ubutumwa twabahaye muri ibi bihe bitoroshye ni uko bagenda bagahagararira igihugu kandi noneho nk’irushanwa tumenyereye kwitabira, bagende bakine banatsinde kuko si ubwa mbere tuzaba turitsinze. Abashya bigireho, barebe ko na bo batsinda.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko imyiteguro yagenze neza ndetse bafitiye icyizere abakinnyi berekeje mu Misiri.

Ati “Ni ikipe yari imaze hafi amezi abiri yitegura, twabanje kugira abakinnyi umunani tuzatoranyamo bane bazaduhagarira. Abo bane babonetse nyuma y’ukwezi, tubashyira hamwe kandi tubaha buri kimwe ngo bitegure. Turebye uko bameze uku turizera ko bazitwara neza kuko mu mikino byose birashoboka nubwo harimo ibihugu bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Harimo no gutegura ejo, abagiye harimo n’abakiri bato. Si ukuvuga ko nta bushobozi bafite, ni ukubaka kuko na byo ni indi gahunda dufite.”

U Rwanda rwagiye mu cyiciro cya gatatu nyuma yo kwitwara neza, rukaba urwa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville guhera tariki 26 kugeza ku wa 29 Kamena.

Umwe bakinnyi bagiye guhagararira igihugu muri iri rushanwa, Karenzi Bertin, yavuze ko bagize imyitozo myiza ndetse bajyanye intego yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri cya Davis Cup.

Ati “Ni yo myitozo navuga ko ari mpuzamahanga, irimo byose. Intego tujyanye ni ukuzamuka ni byo tugiye guharanira, ariko byanze na bwo tukaguma muri iki cyiciro aho kugira ngo dusubire mu cya kane twavuyemo.”

Muri iki cyiciro gishya cya gatatu, Ikipe y’Igihugu izahatana na Algeria, Bénin, Misiri, Ghana, Kenya na Mozambique mu gihe Madagascar yatangaje ko itazitabira aya marushanwa.

Ibi bihugu uko ari birindwi, bizagabanywa mu matsinda abiri; rimwe rigizwe n’amakipe ane, irindi rigizwe n’amakipe atatu. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, azakina umukino wo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, iya mbere mu itsinda A ihure n’iya kabiri mu itsinda B mu gihe iya kabiri mu itsinda A izahura n’iya mbere mu itsinda B.

Amakipe abiri azaba aya gatatu mu matsinda, azakina umukino wo guhatanira kuguma mu cyiciro cya gatatu, itsinzwe yiyongere ku yabaye iya kane, zombi zizahatane mu cyiciro cya kane mu 2022.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ashyikiriza ibendera ry'Igihugu umutoza Rutikanga Sylvain
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasabye abakinnyi kuzitwara neza bakabona itike ibazamura mu cyiciro cya kabiri cya Davis Cup
Abakinnyi n'umutoza bafata ifoto hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports, Shema Maboko Didier na Karenzi Théoneste uyobora Ishyirahamwe rya Tennis
Niyigena Etienne (ubanza ibumoso) yari mu bakinnye irushanwa riheruka ryabereye i Brazzaville mu 2019 . Uri iburyo ni Karenzi Bertin
Muhire Joshua na Mfashingabo Junior bagiye kwitabira iyi mikino bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .