Ikipe y’Igihugu ya Tennis yakoze amateka muri Davis Cup yashimiwe by’umwihariko (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2019 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda bwaraye bwakiriye ku meza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu baherutse kwitwara neza mu irushanwa rya Davis Cup ryabereye muri Congo Brazzaville mu kwezi gushize.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis yitwa “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville guhera tariki 26 kugeza ku ya 29 Kamena.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Havugimana Olivier, Niyigena Étienne, Habiyambere Ernest na Uwizeyimana Mathieu na Rutikanga Sylvain nk’umutoza, yari mu itsinda rimwe na Botswana, Cameroun, Congo Brazzaville yakiriye imikino, Ghana na Uganda.

Ku mukino wa nyuma, Havugimana Olivier yahuye n’umukinnyi wo muri Ghana, atsindwa ku manota 6-3 na 6-1.

Kwitwara neza muri iyi Davis Cup byatumye u Rwanda ruva mu cyiciro cya kane rushyirwa mu cya gatatu.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, iyi kipe yakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Ambasaderi Karenzi Théoneste ari kumwe n’uwo yasimbuye, Ntageruka Kassim mu muhango wabereye muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Ambasaderi Karenzi yashimiye abakinnyi uko bitwaye, bagahesha u Rwanda kuzamuka mu kindi cyiciro.

Ati ”Ni umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho nyuma yo kuva mu cyiciro cya kane muri Afurika n’ubwo dutegereje icyemezo cya ITF, ni ibintu bishimishije cyane. Hari hashize imyaka isaga 10 turi muri icyo cyiciro, tutabasha kucyivamo.”

Karenzi yasabye abakinnyi kurushaho kwitoza no kugira ubunyamwuga, abizeza ishimwe no gukomeza kubaba hafi mu minsi iri imbere.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Rutikanga Sylvain, yavuze ko ibanga ryafashije Ikipe y’Igihugu kwitwara neza ari uko abakinnyi bamaze igihe bitegura.

Ati ”Ibanga rya mbere ni uko twamaze ibyumweru bitatu turyitegura, irya kabiri ni uko najyanye abakinnyi b’abahanga mu Rwanda mu gihe irya gatatu ari intego twari dufite yo kuva mu itsinda rya kane, tukajya mu rya gatatu. Twahuye n’amakipe akomeye, tugira umwanya wo kuyigaho.”

Havugimana Olivier wavuze mu izina ry’abakinnyi, na we yashimiye ubuyobozi bwa Tennis mu Rwanda uburyo bwababaye hafi.

Mu cyiciro cya gatatu u Rwanda rwagezemo, harimo n’amakipe yo muri Asia.

Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Tennis baraye bakiriwe ku meza n'Ubuyobozi bw'Ishyiahamwe ry'uyu mukino
Ikipe y'Igihugu yitwaye neza muri Davis Cup yabereye muri Congo Brazzaville
Abakinnyi basangiye n'abayobozi hishimirwa uko bitwaye
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Rutikanga Sylvain yavuze ko kugira imyiteguro myiza biri mu byabafashije kwitwara neza
Ambasaderi Karenzi Théoneste yavuze ko bakiriye Ikipe y'Igihugu mu rwego rwo kuyishimira uko yitwaye muri Congo Brazzaville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza