Ibihugu icyenda bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Triathlon i Rubavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, u Rwanda ruzakira Irushanwa rya Afurika mu mukino wa Triathlon, aho rizongera kubera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga rikitabirwa n’ibihugu icyenda.

Triathlon ni umukino ukomatanyije imikino itatu: Koga, Kugenda ku igare no Kwiruka, bikaba bikorwa n’umukinnyi umwe, ibihe bikabarirwa hamwe cyangwa se mu ikipe ya bane basimburana, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda riri kwitegura kwakira Irushanwa rya Afurika ku nshuro ya kabiri ‘African Triathlon Cup 2019’, aho rizabera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi 35 bavuye mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turukiya, Maroc na Misiri.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, yabwiye itangazamakuru ko irushanwa ry’uyu mwaka rizabanzirizwa n’amahugurwa y’abatoza 25 b’abanyarwanda, azatangwa n’Umufaransa Dominique Frizza, akaba ari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bufaransa, aho yoherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko imyiteguro yaryo iri kugenda neza kandi banishimira ko ubwitabire bwiyongereye kuko ubushize hari hitabiriye abakinnyi 17 gusa.

Ati” Imyiteguro iri kugenda neza kugeza ubu kandi n’ubwitabire bwariyongereye kuko ubushize hari hitabiriye abakinnyi 17 gusa, ubu bakaba bazaba ari 35. Ikindi kandi n’abakinnyi bari batarabona ibihembo batsindiye ubushize, bazakina iri rushanwa twamaze kubibaha.”

Abasiganwa bazakora metero 750 mu mazi, bakore ibilometero 20 mu kunyonga igare basoze biruka n’amaguru ku ntera y’ibilometero bitanu.

Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga rikaba rinahesha abakinnyi amanota yo kwemererwa gukina imikino Olempike izaba umwaka utaha muri 2020, i Tokyo mu Buyapani.

Umukinnyi wa mbere mu byiciro byombi, abagore n’abagabo azahembwa $500.

Abanyarwanda bitwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa bashyirirwaho ibihembo byihariye ndetse no mu cyiciro cy’abakiri bato.

Irushanwa Nyafurika riheruka na ryo ryabereye mu Karere ka Rubavu tariki 4 Kanama 2018, ryatwaye miliyoni 45 Frw, Afurika y’Epfo yiharira imidari.

Mu bagabo uwa mbere yabaye Jean Paul Burge wo muri Namibia naho mu bagore yabaye Jodie Berry wo muri Afurika y’Epfo, aho yakurikiwe n’umunyarwandakazi Uwineza Hanani.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex (hagati) asobanura ibijyanye n'irushanwa nyafurika rigiye kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza