Ibihugu byo muri EAC mu nzira yo kubyutsa amarushanwa y’iteramakofe yazimye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Umukino w’Iteramakofe (Boxing) umaze gukomera hirya no hino ku Isi ndetse ugira abafana benshi ariko mu Rwanda kimwe no mu bihugu byinshi bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, uko imyaka yicuma wasubiye inyuma ku mpamvu zitandukanye zirimo amikoro make n’imiyoborere idahwitse.

Ibihugu byo mu Karere byahoze bifite irushanwa ribihuza mu rwego rwo kwipima urwego buri kimwe kiriho, abakinnyi n’abayobozi bakabona umwanya wo guhanahana inararibonye no kungurana ibitekerezo ariko nyuma riza guhagarara. Ibi byatumye Kenya, Uganda na Tanzania bishyira imbaraga mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Uburasirazuba na Afurika yo Hagati bihuriramo na Misiri, Zambia n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe muri Uganda, Moses Muhangi, umaze amezi ane atowe, yiyemeje kuzenguruka ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba aganira n’abayobozi bagenzi be ku buryo babyutsa amarushanwa abahuza ndetse bakongera gushyira hamwe mu rwego rwo kuzamura uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kubonana n’abayobozi b’umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Muhangi yavuze ko nyuma yo gutorerwa kuba Perezida yasanze ibyiza ari uko Akarere kashyira hamwe ari nayo mpamvu ari gusura ibihugu byose kugira ngo barebe uko byakorwa.

Yagize ati “Nasuye u Rwanda, nganira na mugenzi wanjye tureba uko twashyira hamwe mu rwego rwo kuzamura ibihugu byacu mu mukino wa Boxing. Urebye ibihugu byo mu Karere twahuye n’ibibazo bimwe by’amikoro adahagije, imiyoborere mibi mu myaka yashize ariko iki ni igihe kugira ngo dushyire hamwe, tubyutse amarushanwa aduhuza, abana bakine kuko barabishaka bafite n’ishyaka.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe, Kalisa Vicky, yavuze ko bizaba ari intambwe ikomeye mu gihe ibihugu byo mu Karere bizaba byishyize hamwe kuko bizatuma bihanahana ubumenyi n’abaturage bongere kuryoherwa n’amarushanwa akomeye.

Yagize ati “Igitekerezo yazanye ni cyiza kuko niba u Rwanda na Tanzania biri hasi, Uganda na Kenya biri hejuru ntabwo aba ari byiza kandi byose biri mu Karere kamwe. Ikigiye kubaho ni imikoranire kugira ngo tujye duhanahana ibitekerezo tuzamure umukino.”

Kuri ubu mu Rwanda umukino w’iteramakofe usa n’uwari umaze igihe usinziriye kubera ikibazo cyo kutagira ikibuga cyabugenewe cyo gukiniramo ariko Minisiteri ya Siporo n’Umuco yemeye kuzagitanga bikaba biteganyijwe ko gishobora kuboneka muri Kanama uyu mwaka.

Uganda yo iri mu bihugu bihagaze neza muri uyu mukino muri Afurika ndetse mu ya Commonwealth yabereye muri Australia muri Mata uyu mwaka, yari yaserukiwe n’abakinnyi batanu, uwitwa Juma Miiro atahana umudali wa Bronze mu bagabo bari munsi y’ibilo 49.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe muri Uganda, Moses Muhangi (iburyo) yaganiriye na Kalisa Vicky uriyobora mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza