Ibigo byitwaye neza mu marushanwa y’Amashuri Kagame Cup yasojwe, bizaserukira igihugu muri FEASSA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kamena 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru twasoje, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mu Mujyi wa Musanze habereye imikino ya nyuma y’amarushanwa “Amashuri Kagame Cup”, yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 620 baturutse hirya no hino mu bigo by’amashuri byo mu Rwanda.

Aya marushanwa ahuza ibigo by’amashuri yitiriwe Perezida Kagame, yabaye ku nshuro ya gatatu, yatangiye ku mugaragaro tariki ya 26 Mutarama, aho yari agizwe n’imikino y’Umupira w’amaguru (Football), imikino y’amaboko irimo Volleyball, Basketball, Netball na Handball, kongeraho Rugby na Sitball.

Mu ijambo rye asoza aya marushanwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yashimiye iterambere siporo imaze kugeraho mu mashuri, yongera gucyaha abagaragarho uburiganya bwo kubeshya imyaka mu mikino.

Ati “Mu ndangagaciro dutoza abana bacu harimo n’iyo kuvugisha ukuri, ntabwo tuzihanganira na gato umuyobozi w’ikigo uzashyigikira ibikorwa nk’ibyo.”

Amakipe yitwaye neza yahawe ibihembo birimo igikombe kuri buri kipe ya mbere ndetse ikanahabwa sheki y’ibihumbi 500 Frws. Amakipe yabaye aya kabiri yahawe ibihumbi 300 Frws, aya gatatu ahembwa ibihumbi 200 Frws mu gihe ayabaye aya kane yahembwe ibihumbi 100 Frws.

Aya marushanwa arategura imikino ihuza ibigo by’amashuri yo ku makere ka Afurika y’Uburasirazuba, FEASSSA, iteganyijwe kubera muri Tanzania mu mujyi wa Arusha guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 26 Kanama 2019.

Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro ni yo yitabira imikino ya FEASSA mu gihe ikipe yatwaye igikombe itongeye kugera ku mukino wa nyuma, na bwo yitabira iyi mikino, ikajya guharara ku gikombe yatwaye.


Amakipe yitwaye neza ni aya akurikira :

  • Muri Football y’abakobwa : GS Remera Rukoma yatsinze GS Nyange 1 (Musanze) ibitego 4-2
  • Muri Football y’abahungu : ES Nyanza yatsinze Lycée de Kigali ibitego 3-2
  • Muri Volleyball y’abakobwa : GS Indangaburezi (Ruhango) yatsinze St Aloys Rwamagana amaseti 3-2
  • Muri Volleyball y’abahungu : Petit Seminaire Karubanda yatsinze IPRC West (Karongi) amaseti 3-0
  • Muri Basketball y’abakobwa : Lycée de Kigali yatsinze ES Ste Bernadette Kamonyi amanota 51-42
  • Muri Basketball y’abahungu : Lycée de Kigali yatsinze Collège Marie Reine Muhanga amanota 82-53
  • Muri Handball y’abakobwa : ES Kiziguro yatsinze TTC de la Salle ibitego 40-28
  • Muri Handball y’abahungu : ADEGI (Gatsibo) yatsinze ESEKI (Ruhango) ibitego 40-37
  • Muri Netball : GS Gahini yatsinze St Aloys Rwamagana amanota 49-35
  • Muri Rugby : Lycée de Ruhango yatsinze ES Nyanza amanota 3-0
  • Muri Sitball : GS Gatagara (Nyanza) yatsinze GS Gisenyi 30-27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza