00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’amashuri 40 byahawe ibikoresho byo gushyigikira siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Umuryango Special Olympics Rwanda watanze ibikoresho bya siporo ku bigo by’amashuri 40 byo mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gushyigikira no guteza imbere siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021.

Ibigo by’amashuri 40 byahawe ibikoresho ni ibyatoranyijwe mu mushinga wa Unified Champion Schools (UCS) ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite babarizwa mu bigo by’amashuri binyuze mu bikorwa bya siporo.

Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi $42.072 (angana na miliyoni 41,016 Frw), aho buri kigo cyagenewe imyambaro 15 y’abakina umupira w’amaguru, imipira ibiri yo gukina, ifirimbi ebyiri, ibikoresho by’imikino ngororamubiri birimo imyambaro icyenda, isaha yifashishwa gupima ibihe, ibikoresho 10 (Corners) bizifashishwa mu myitozo n’ibikoresho by’umukino wa Bocce usanzwe ukinwa n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ku bijyanye n’umukino wa Bocce, ibikoresho byatanzwe ni imyambaro icyenda n’imipira bakinisha icyenda (Bocce Ball). Igiteranyo cy’amafaranga y’ibikoresho kuri buri kigo ni amadolari 1052,8 angana na miliyoni 1,026 Frw .

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Baguma Rose, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho kuzabikoresha neza kandi bagaha amahirwe abana bose bibanze ku bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko nabo bafite impano ndetse siporo ikaba ifite akamaro mu myigire myiza.

Ati “Ndakangurira abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro kandi mugaha amahirwe abana bose by’umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe. Muzadufashe kuko nimwe muba muri kumwe nabo ku ishuri umunsi ku wundi, mukazamura nabo impano zabo kuko birashoboka cyane.”

Pasiteri Sangwa Deus uyobora Umuryango Special Olympics Rwanda, yavuze ko abahawe ibikoresho babanje guhugurwa ku bijyanye n’uburyo bizakoreshwamo ndetse bizeye ko hari kinini bizabafasha.

Ati “Ni ikintu bakunze kuko mbere y’uko bahabwa ibi bikoresho habanje kubaho amahugurwa yabyo no kugaragaza umumaro bizagirira abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite mu bigo byabo by’amashuri. Basanze iyi mpano ari inyunganizi kuko ubundi bakinaga cyangwa ntibagire ibikoresho byo gukina, ariko noneho bakabura imbarutso ibereka ko n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bafatanya n’abandi.”

Mukashyaka Agnés wari uhagarariye ikigo cy’amashuri mu byahawe ibikoresho ariko akaba anafite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, yasabye ababyeyi bafite abana bameze gutyo kubareka bakidagadura.

Ati “Nagira inama abandi babyeyi cyane cyane abafite abana bafite ubumuga [bwo mu mutwe] kurushaho kwitabira iyi mikino. Ndashimira Special Olympics ko iduherekeza muri ibi by’imikino kandi kadushishikariza no kuyikora mu miryango.”

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ibigo 10 ni byo byahagarariye ibindi, muri iki gikorwa mu gihe ibisigaye bizatwara ibikoresho byabyo ku cyicaro gikuru cya Special Olympics Rwanda guhera tariki ya 3 Kamena 2021.

Ibigo byari byatumiwe muri uyu muhango ni Centre Amizero Gikondo, Centre Humura, Centre Izere Mubyeyi, Centre Umwana nk’Abandi, IPRC Kicukiro, GS Remera Catholique, GS Kimisagara, GS Nduba, GS Bumbogo na Groupe Scolaire Kagugu.

Special Olympics Rwanda ni Umuryango Mpuzamahanga, wigisha gukina, guhiganwa mu mikino inyuranye isanzwe ikinwa ku Isi hose igenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite kugira ngo ibafashe kudakomeza kwigunga, ahubwo ibongerere imbaraga no kwishima, ari nayo mpamvu ibazamurira urukundo hamwe n’imiryango yabo n’aho batuye hose.

Umushinga Unified Champion Schools ukora ute?

Nyuma y’imikino y’Isi yabereye i Abu Dhabi mu 2019, ikitabirwa na Special Olympics Rwanda, Igikomangoma cya Abu Dhabi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yemeye inkunga ingana na miliyoni 25$ mu gihe cy’imyaka ine kugira ngo bafashe mu kuzamura iyi gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu mashuri mu bihugu bitandatu bitandukanye ku Isi harimo n’u Rwanda.

Gahunda ya UCS ifasha urubyiruko ruri mu mashuri umuco wo kudaheza, guhangana n’ivangura rikorerwa abana n’abakuru bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse ifasha urubyiruko kugana mu bikorwa byiza byumwihariko aho bahurira mu mahuriro y’urubyiruko bakaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije kurwanya ivangura rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Unified Champion Schools ubutumwa bwose ibutanga bunyuze muri siporo, amahuriro y’urubyiruko (Clubs) rubarizwa mu bigo by’amashuri ndetse no guhuza ibigo by’amashuri byita by’umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe (intellectual disabilities special Centers) hamwe n’ibindi bigo byose bitanga uburezi butandukanye muri rusange hagamijwe guteza imbere umuco w’uburinganire mu guha agaciro umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe (Inclusive schools).

Mu ntego ziyemejwe, Unified Champion Schools iteza imbere mu mashuri: kurwanya itotezwa no guhezwa, kurwanya imyumvire n’imyitwarire mibi, gukuraho imvugo zisesereza zikoreshwa cyane cyane ku bafite ubumuga muri rusange no guha agaciro abanyeshuri bose (abafite n’abadafite ubumuga bwo mu mutwe).

Umushinga “Unified Champion Schools” kugeza ubu ukorerwa mu Mujyi wa Kigali hiyongeyeho Intara y’Uburasirazuba, biteganyijwe ko uzagera mu bigo by’amashuri 400 aho harimo 40 byo mu Mujyi wa Kigali, ibigo 70 byo mu Burasirazuba, ibigo 120 byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ndetse n’ibigo 170 byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abayobozi bo mu bigo 10 by'amashuri yari ahagariye ayandi bashyikirijwe ibikoresho bizifashishwa mu guteza imbere siporo y'abafite ubumuga bwo mu mutwe
Ibikoresho byatanzwe ni iby'umupira w'amaguru, imikino ngororamubiri n'iby'umukino wa Bocce
Ibigo 400 byo mu turere twose tw'u Rwanda bizabona ibikoresho binyuze mu mushinga Unified Champion Schools
Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics (ibumoso), Baguma Rose wari uhagariye Minisiteri y'Uburezi (ubanza iburyo) bifotozanya na Chargé d'Affaires wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda, Mohammed Alshehhi
Nyuma yo gutanga ibikoresho, hafashwe ifoto y'urwibutso ku bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .