00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye yasoje igice kibanza iyoboye Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Huye y’uUmupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga ni yo yasoje ku mwanya wa mbere mu gice kibanza cya Shampiyona ya 2021/22 yakinwe mu mpera z’icyumweru, ku wa 23 no ku wa 24 Ukwakira 2021.

Iyi Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga, yakiniwe kuri Stade ya Kigali, yitabiriwe n’amakipe atanu ariyo Musanze, Nyarugenge, Huye, Rubavu na Nyamasheke.

Ku munsi wa mbere wakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, Musanze yatsinze Nyarugenge igitego 1-0, Huye inganya na Rubavu ubusa ku busa.

Mu yindi mikino yabaye uwo munsi, Musanze yanyagiye Nyamasheke ibitego 8-1, Nyarugenge itsindwa umukino wa kabiri na Huye ku bitego 2-0.

Mu mukino wayo wa gatatu, Nyarugenge yatsinze Nyamasheke ibitego 2-0 mu gihe Musanze FC yanganyije na Rubavu igitego 1-1.

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021, Huye yanyagiye Nyamasheke ibitego 10-0 mu gihe Rubavu yatsinze Nyarugenge igitego 1-0.

Huye yateye mpaga Musanze ku bitego 3-0 nyuma y’uko iyi ya nyuma yabuze ku kibuga. Undi mukino wabaye ni uwo Rubavu yanyagiyemo Nyamasheke ibitego 11-0.

Igice kibanza cya Shampiyona cyasize Huye iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Rubavu ifite amanota umunani mu gihe Musanze ifite amanota arindwi. Nyarugenge ni iya kane n’amanota atatu mu gihe Nyamasheke nta nota yabonye.

Biteganyijwe ko tariki ya 13 Ugushyingo ari bwo hazakinwa igice cya kabiri cya Shampiyona. Icyo gihe hakazaba hari gukinwa imikino ya ¼. Nyamasheke yari yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya mbere ntiyabonye itike yo gukina ¼.

Amputee Football nk’uko umupira w’amaguru uhuza abafite ubumuga witwa, ikinwa n’amakipe abiri, buri imwe igizwe n’abakinnyi barindwi barimo n’umunyezamu mu gihe abakinnyi b’imbere bagendera ku mbago.

Abakinnyi b’imbere bashobora kugira amaboko abiri, ariko bakagira ukuguru kumwe mu gihe abanyezamu bashobora kugira amaguru abiri, ariko bafite ukuboko kumwe.

Abakinnyi ntibaba bemerewe gukoresha imbago bashoreye umupira. Ikibuga bakiniramo kiba kingana na metero 70x60.

Uko amakipe yasoje igice kibanza cya Shampiyona akurikirana:

  1. Huye, amanota 10 n’ibitego 15
  2. Rubavu, amanota 8 n’ibitego 12
  3. Musanze, amanota 7 n’ibitego 9
  4. Nyarugenge, amanota atatu n’ibitego bibiri
  5. Nyamasheke, amanota 0 n’umwenda w’ibitego 31
Ikipe ya Huye yitwaye neza mu gice kibanza cya Shampiyona yakinwe mu mpera z'icyumweru gishize
Amputee Football ikinwa n'abafite ubumuga bagendera ku mbago
Buri kipe iba igizwe n'abakinnyi barindwi barimo n'umunyezamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .