Huye Rally 2019 yagarutse, abatuye Amajyepfo bazasusurutswa n’utumodoka duto twa Karting

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya Memorial Gakwaya cyangwa Huye Rally rizaba mu mpera z’iki Cyumweru ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, aho abatuye akarere ka Huye bazasusurutswa n’utumodoka duto tumenyerewe mu masiganwa ya Karting.

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gutera iri rushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, (RAC), kugeza ubu imodoka zirindwi zo mu Rwanda, eshanu zo mu Burundi n’izindi enye zo muri Uganda zamaze kwiyandikisha mu zizitabira iyi Rally.

Iri siganywa rizatangira kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019, rizitabirwa n’abanyarwanda barimo Mugabo Claude na Gakwaya Claude batakinnye iry’umwaka ushize. Hazaba harimo kandi Umurundi Din Imtiaz watwaye shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize ndetse n’Umugande Kabega Musa wegukanye Huye Rally mu nshuro ebyri ziheruka, aho uyu mwaka yongeye kuryegukana, yahabwa igikombe burundu.

Kuri uyu munsi wa mbere w’iri siganwa, ku wa Gatandatu, abapilote bazahagurukira mu Mujyi wa Huye saa Sita (12:00), berekeza mu duce twa Rango - Kibirizi- Mugusa- Gisagara na Rwasave mbere y’uko basoreza ku Kabutare, bongere gusubira muri uyu muhanda inshuro ebyiri.

Mu gace k’ijoro gakundwa n’abatari bake kazwi nka Night Stage, imodoka zizaca mu i Rango- Kibirizi-Gisagara- Rwasave- Mbazi, aho abapilote bazatangira gusiganwa saa Moya z’umugoroba (19:00) kugeza saa Tatu (21:00).

Umunsi wa kabiri w’irushanwa uzaba ku Cyumweru mu muhanda wa Save- mu Rwanza na Shyanda guhera saa Yine (14:00) kugeza saa munani (14:00).

Umwihariko wa Huye Rally ya 2019 ni uko ku wa Gatandatu hazaba n’isiganwa rya Karting (utumodoka duto) rizatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoraba kugeza saa yine z’ijoro mu gihe ku Cyumweru rizaba kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri kuri Stade Huye.

Iri ni isiganwa rya kabiri ry’imodoka rigiye kuba uyu mwaka mu Rwanda nyuma ya Nyirangarama Tare Sprint Rally yabereye mu karere ka Rulindo muri Werurwe, yegukanwa na Giancarlo Davite afatanyije na Yan Demester bari muri Mitsubishi Lancer.

Giancarlo Davite ntabwo azakina Huye Rally 2019 kuko azitabira isiganwa rya Kenya Safari Rally rizaba hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Nyakanga.

Mugabo Claude ukinana na Gakwaya Claude muri Subaru Impreza, yavuze ko nyuma yo kudasoza isiganwa riheruka kubera imodoka yagize ikibazo isiganwa rigezemo hagati, kuri iyi nshuro ngo we na mugenzi we biteguye Huye Rally.

Ati” Ubushize muri Nyirangarama Sprint Rally imodoka yagize akabazo tugezemo hagati, ariko ubu turiteguye. “

Mu mwaka ushize, Huye Rally yegukanwe n’umugande Kabega Musah ukinana na Rogers Sirwomu muri Mitsubishi Evo9. Giesen Jean Jean na Yannik Dewalque ni bo banyarwanda baje hafi, baba aba gatatu.

Amasiganwa ya Karting azaba iminsi ibiri
Amasiganwa y'imodoka nto azwi nka Karting, ku nshuro ya gatatu agiye kubera mu Rwanda, azabera i Huye mu mpera z'icyumweru
Huye Rally igira n'uduce twa nijoro (Night Stage)
Abatuye Huye na Gisagara bagiye kongera gususurutswa n'isiganwa ry'amamodoka
Kabega Musah ashobora guhabwa igikombe burundu niyongera kwegukana Huye Rally
Abareba amasiganwa ya Rally baryoherwa cyane n'ivumbi rizamuka iyo imodoka iri gukata ikorosi
Mugabo Claude na Gakwaya Claude bagarutse muri Huye Rally 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza