Hateguwe irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rizibanda ku kuzamura impano nshya

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Banki y’ubucuruzi, Cogebanque, ifatanyije n’ikigo cy’imikino cyo mu Rugunga ‘Cercle Sportif de Kigali’, bateguye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, rizibanda ku kuzamura no guteza imbere impano nshya.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibyiciro byose by’abakina uyu mukino, ryatewe inkunga na Cogebanque.

Rizaba mu mpera z’iki cyumweru rihuze amakipe abiri yo muri Uganda n’ayo mu Rwanda nka; Nyarutarama Tennis Club, Amahoro Tennis club y’i Remera, Meridien Tennis Club na Kanombe Tennis Club na Cercle Sportif Tennis Club yo mu Rugunga.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Karangayire Placide ushinzwe umukino wa Tennis muri Cercle Sportif de Kigali, ngo iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya gatatu rizafasha mu kuzamura impano nshya.

Ati “Ridufasha kuzamura impano nshya no guteza imbere umukino muri rusange. Twatangiye kurigira mpuzamahanga kuko twatumiyemo amakipe yo muri Uganda kandi tuzakomeza kuryagura.”

Akomeza agira ati “Turashimira cyane Cogebanque kuko yaduteye inkunga mu gutegura buri kimwe. Mu babigize umwuga nta gihindutse aba mbere mu bakuru bazahembwa amadolari igihumbi. Ni amafaranga ahagije ku marushanwa yacu kandi twiteze irushanwa ryiza.”

Iyamuremye Antoine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque, yatangaje ko muri iri rushanwa rya ‘Cogebanque Tennis Tournament 2018’ izamara icyumweru ikazatangwamo ubutumwa butandukanye burimo kwibutsa abazitabira imikino, imirongo y’ikoranabuhanga ya Cogebanque.

Ati “Muri iki cyumweru cy’irushanwa, tuzaboneraho guhura n’abakiriya n’abataraba abakiriya bacu dukurikirane irushanwa riteguye neza kandi riryoshye ariko tunabibutse gukoresha imiyoboro yacu y’ikoranabuhanga ikoresha Internet nka; Internet Banking, Amakarita, E-wallet, Mobile Banking.”

Iri rushanwa ririmo ibyiciro bitandukanye nk’ababigize umwuga abagabo n’abagore, abatarabigize umwuga abagabo n’abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bato.

Cogebanque Tennis Tournament iheruka mu bagabo yegukanywe na Havugimana Olivier atsinze Habiyambere Dieudonne.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira
Iri rushanwa rizajya ribera kuri Cercle Sportif de Kigali
Cogebanque Tennis Tournment yateguwe na Cercle Sportif de Kigali na Cogebanque igiye kuba ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza