Handball: U Rwanda rwatsinzwe na Sénégal rusezererwa mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kanama 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yatsinzwe na Sénégal ihita isezererwa mu mikino y’igikombe cya Afurika itarenze amajonjora.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Kanama 2017, nibwo icyizere cyo kugera muri ½ muri iki gikombe u Rwanda rwitabiriye bwa mbere cyayoyotse ku basore batozwa na Ntabanganyimana Antoine, nyuma yo gutsindwa na Sénégal, yari imbere y’abafana bayo ibitego 37-33.

Ingimbi z’u Rwanda zakinaga umukino wa gatatu nyuma y’ufungura zatsinzemo Madagascar ibitego 35-24, runatakaza uwa Congo Kinshasa, rutsinzwe ibitego 36-31.

U Rwanda rwari ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Congo Kinshasa, Madagascar na Sénégal yakiriye irushanwa.

Iri rushanwa ryatangiye ku ya 1 Kanama rizasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ryaberega muri Uganda ryiswe “Challenge Trophy” aho ikipe y’Igihugu yasezereye Uganda ku mukino wa nyuma iyitsinze ibitego 38 kuri 32.

Amafoto y’u Rwanda mu myitozo mbere yo gukina na Sénégal:

U Rwanda rwatsinzwe na Sénégal rusezererwa mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza