Handball: Mu gikombe cya Afurika u Rwanda rwatsinzwe n’‘abasaza’ ba Congo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Hand ball yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18 (Youth Africa Championship U18) itsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 45-15, umutoza atangaza ko batsinzwe n’‘abasaza’.

Iri rushanwa ririmo kubera i Bamako muri Mali kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeli rikazasozwa tariki 11 Nzeli 2016, ryitabiriwe n’amakipe umunani arimo u Rwanda, Congo Kinshassa, Algeria, Maroc, Misiri , Tunisia, Guinee na Mali yakiriye irushanwa

Umutoza w’iyi kipe Mudaharishema Sylvestre yatangaje ko batsinzwe kubera Congo itubahirije amategeko y’irushanwa igakinisha abakinnyi barengeje imyaka.

Iki ni ikintu ahurizaho na kapiteni w’iyi kipe Karenzi Yannick wavuze ko bisanze bahanganye n’abo yita abasaza mu kibuga nyarama baragiye bazi ko bagiye gukina n’abatarengeje imyaka 18.

Mudaharishema Sylvestre yagize ati “Turabyakiriye kuko Congo wabonaga ari ikipe y’abagabo cyane. Uko nabyitegereje nabonaga buri mukinnyi afite nk’imyaka 25 na 30 ariko nje kubona ari abasaza cyane bakinaga n’abana bato, birangiye badutsinze.”

Avauga ko nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa mbere, agiye kwicarana n’abakinnyi akabaganiriza uburyo bagomba kwitwara igihe basanze bahanganye n’amakipe afite abakinnyi bakuze bakareka ubwoba bagakina kuko nabo bashobora kubatsinda.

Muri iri rushanwa u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe n’ibihugu nka Misiri,Tunisia na Congo Kinshasa mu gihe itsinda A ririmo Algeria, Maroc, Guinee na Mali yakiriye irushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeli u Rwanda rurongera kujya mu kibuga ruhanganye na Misiri mu gihe ku Cyumweru ruzakina umukino wa nyuma mu itsinda ruhanganye na Tunisia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza