00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Amakipe azakina ¼ cya Coupe du Rwanda yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

APR na Police HBC zisanzwe zihangana muri Shampiyona ya Handball mu bagabo ni amwe mu makipe yageze muri ¼ cy’irushanwa rya “Coupe du Rwanda” ryongeye gutegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball nyuma y’imyaka itandatu ritaba.

Coupe du Rwanda 2021 yatangiye ku wa Gatandatu, ikomeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira ku bibuga bya Stade Amahoro, Kimisagara na Bugesera.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 14 mu bagabo aho yashyizwe mu matsinda ane. Itsinda A ryarimo Police HBC, UR Rusizi na UR Huye; irya B ririmo ES Kigoma, UR Busogo, UR Nyagatare na UR Rwamagana.

Itsinda C ryari rigizwe na ADEGI, UR Rukara na Nyakabanda HBC naho itsinda D rikabamo APR HBC, UR Remera, UR Gikondo na UR Nyarugenge.

Mu itsinda A ryakiniye kuri Stade Amahoro, Police HBC yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda UR Rusizi ibitego 26-16 na UR Huye ibitego 26-12, ikurikirwa na UR Rusizi yatsinze UR Huye ibitego 17-15.

ES Kigoma yabaye iya mbere mu Itsinda B nyuma yo gutsinda UR Busogo ibitego 26-13, itsinda UR Rwamagana ibitego 17-6 na UR Nyagatare ibitego 25-10.

UR Rwamagana yatsinze UR Nyagatare ibitego 23-6 na UR Busogo ibitego 23-10, ni yo yabaye iya kabiri mu gihe UR Busogo yabaye iya gatatu itsinze UR Nyagatare ibitego 16-12.

Mu mikino yabaye mu Itsinda C, ADEGI yatsinze UR Rukara ibitego 23-18 inatsinda Nyakabanda ibitego 24-20 naho Nyakabanda itsinda UR Rukara ibitego 28-24. ADEGI yayoboye itsinda, ikurikiwe na Nyakabanda na UR Rukara.

Mu itsinda D ryakiniye i Nyamata mu Bugesera, APR HBC yatsinze UR Remera ibitego 25-6, itsinda UR Gikondo ibitego 49-9 na UR Nyarugenge ibitego 25-15.

UR Nyarugenge yatsinze UR Gikondo ibitego 26-16, itsinda UR Remera ibitego 20-17 naho UR Remera itsinda UR Gikondo ibitego 29-13.

Ikipe ya APR HBC yasoje iyoboye itsinda ikurikiwe na UR Nyarugenge, UR Remera na UR Gikondo.

Amakipe 12 y’Abagore ni yo yitabiriye iri rushanwa

Mu bagore, iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 12 ashyirwa mu matsinda atatu: Itsinda A ririmo Kiziguro SS, UR Huye, UR Rwamagana na UR Remera. Itsinda B ririmo Falcons, Three Stars, UR Rusizi na UR Nyagatare naho itsinda C rikabamo UR Rukara, UR Gikondo, Bugesera na UR Nyarugenge.

Mu itsinda A, Kiziguro SS yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda UR Huye ibitego 33-3, itsinda UR Rwamagana ibitego 38-2 na UR Remera ibitego 26 -1.

UR Huye yabaye iya kabiri ibikesha gutsinda UR Rwamagana ibitego 13-3 , itsinda UR Remera ibitego 14-3 naho UR Rwamagana itsinda UR Remera ibitego 6-2.

Mu itsinda B, ikipe ya Falcons yatsinze UR Nyagatare ibitego 21-1, itsinda UR Rusizi ibitego 18 kuri 5 inatsinda Three Stars ibitego 13 ku 9. Ikipe ya Three Stars yatsinze UR Rusizi ibitego 18 kuri 4 inatsinda UR Nyagatare ibitego 20-1 naho UR Rusizi itsinda UR Nyagatare ibiego 11 kuri 2.

Mu itsinda C, ikipe ya UR Rukara yatsinze UR Gikondo ibitego 23-15, itsida UR Nyarugenge ibitego 20-0 inatsinda Bugesera ibitego 22-16.

Bugesera yatsinze UR Nyarugenge ibitego 28 -11, inganya na UR Gikondo ibitego 18- 18 naho UR Gikondo itsinda UR Nyarugenge ibitego 31-9.

Tariki ya 30 n’iya 31 Ukwakira 2021 ni bwo hazaba imikino ya ¼, ½ ndetse n’imikino ya nyuma.

Mu bagabo, tariki 30 Ukwakira 2021, Police HBC izakina na UR Nyarugenge, ES Kigoma ikine na Nyakabanda, ADEGI ikine na UR Rwamagana mu gihe APR HBC izakina na UR Rusizi.

Mu bagore, muri ¼, Kizuguro SS izakina na Bugesera, Falcons ikine na UR Huye, UR Rukara ikine na UR Rusizi naho Three Stars ikine na UR Gikondo.

Irushanwa rya "Coupe du Rwanda" ryongeye kuba nyuma y'uko ryaherukaga mu 2015
Amakipe 14 ni yo yaryitabiriye mu bagabo
Mu bagore, hitabiriye amakipe 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .