Habonetse abatoza n’abasifuzi ba mbere b’umukino wahimbwe n’Umunyarwanda

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Abatoza n’abasifuzi barenga 20 nibo bashoje amahugurwa ku mukino wa Boneza wahimbwe n’Umunyarwanda mu Karere ka Rusizi kuri iki Cyumweru.

Muri aya mahugurwa yamaze iminsi itatu akabera mu Karere ka Rusizi ari nako kayateye inkunga, abayitabiriwe basobanuriwe amavu n’amavuko y’umukino wa Boneza Ball, uko ukinwa n’amategeko yawo.

Uzamushaka Lea, umwe mu banyeshuri bahuguwe yavuze ko uyu mukino atari awuzi ariko nyuma yoguhabwa ubumenyi kuri wo akaba yawukunze cyane ndetse yiteguye no kujya kuwushishikariza abandi bagenzui be.

Yagize ati “Nyuma yo guhabwa amahugurwa ya Boneza Ball, tubonye ko ari umukino mwiza woroshye kandi wahimbwe n’Umunyarwanda ukaba ugamije guteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko. Nanjye ngiye guhugura abandi kugira ngo ukomeze kugera kuri benshi no mu gihugu hose.”

Sinagwanabose Marcelin, Umwarimu w’imikino muri TTC Mururu yavuze ko mbere y’aya mahugurwa atumvaga ukuntu uwo mukino ukinwa, amategeko yawo n’ibindi ariko aho amaze kubimenyera yasanze ari umukino mwiza ukwiye no gutezwa imbere ukagera no mu mahanga.

Yagize ati “Dutangira amahugurwa sinumvaga uko ukinwa, nabonaga bidashoboka ariko maze kuwiga nkanawukina nasanzwe ari mwiza cyane. Ubu nanjye nzajya kuwigisha abanyeshuri nabo bazawujyanye no byaro iwabo bityo ukomeze kwamamara ku buryo uzagera no mu mahanga.”

Ngirinshuti Jonas wahimbye uyu mukino avuga ko kubona abanyeshuri n’abarimo bishimiye umukino wa Boneza Ball bafite n’inyota yo kuwuteza imbere ari intambwe ikomeye kuko bagera ku bantu benshi ndetse hari n’abashobora kujya mu mahanga bakaba bawujyanayo.

Yagize ati “Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kugira ngo mu bigo by’amashuri bajye bawukina. Kubona abanyeshuri n’abarimu bazi uyu mukino ni intambwe nteye kuko bazawigisha abandi benshi banawugeze hirya no hino ku Isi. Ubu turateganya ko ku itariki 2 Kamena tugomba gutangira amarushanwa tukayasoza ku itariki 9 Kamena 2018.”

Aya mahugurwa yaritabiriwe n’ibigo bitandatu byo mu Karere ka Rusizi birimo Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Bruno, Ishuri nderabarezi rya Mururu, Urwunge r’amashuri rwa Gihundwe, Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Binevanture Nkanka n’ishuri rya Mutagatifu Matayo ku ka Cyangungu.

Boneza Ball ni umukino wavuye ku gitekerezo Ngirinshuti yagize mu nzozi mu 2011 akaba ateganya gukomeza kuwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu no mu by’urubyiruko hagamijwe kuwusakaza hose.

Ubu ukinwa n’amakipe 11 mu Rwanda, arimo ane y’i Rusizi, atanu yo muri Nyamasheke, imwe y’i Nyanza n’indi ikinira ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali kuri ubu hakaba hagiye n’andi atandatu azashingwa mu bigo by’amashuri byitabiriye amahugurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza