Giancarlo na Momo mu bavuye muri Mountain Gorilla Rally 2019 amahirwe asigara ku Banyarwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Gakwaya Claude ni we ukomeje kuyobora abandi muri Rwanda Mountain Rally 2019 ndetse ahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa nyuma y’uko abahabwaga amahirwe menshi; Umubiligi Giancarlo Davite n’Umurundi Roshanali Mohamed Abbas bavuye mu isiganwa ku munsi wa kabiri wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.

Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 16 ryatangiye ku wa Gatanu, agace kakiniwe kuri Stade Amahoro ku ntera y’ibilometero bitatu, kayoborwa n’Umurundi Roshanali Mohamed uzwi nka Momo.

Kuri uyu wa Gatandatu habaye umunsi wa kabiri w’iri siganwa ryitiriwe ingagi zo mu Birunga ndetse ribarwa ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika muri uyu mukino.

Mu modoka 10 zaryitabiriye zakinnye umunsi wa mbere, esheshatu gusa ni zo zabashije gusoza umunsi wa kabiri mu gihe bamwe mu bapilote bahabwaga amahirwe bavuyemo kubera ibibazo by’imodoka n’impanuka zitandukanye mu muhanda.

Umubiligi Giancarlo Davite wegukanye iri siganwa mu mwaka ushize n’Abarundi Roshanali Mohamed Abbas, Mwananteba Zamin na Din Imtiaz bose ntibabashije gusoza isiganwa kuri uyu wa Gatandatu.

Abapilote bakiniye mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera, aho agace ka kabiri ka Nyamizi kari gafite intera y’ibilometero 19.3 n’aka gatatu ka Gahabwa gafite intera y’ibilometero 11.63, twombi dusubirwamo hakinwa agace ka kane n’aka gatanu.

Agace ka gatandatu kakiniwe muri Gako ku ntera y’ibilometero 14.61 mu gihe aka karindwi kakiniwe i Gasenyi ku ntera y’ibilometero 22.34 ndetse twombi dusubirwamo hakinwa aka munani n’aka cyenda.

Nyuma y’utu duce icyenda, Umunyarwanda Gakwaya Claude ni we uyoboye isiganwa nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 35 n’amasegonda icyenda, aho akurikiriwe n’undi Munyarwanda Giesen Jean Jean we umaze gukoresha isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 24.

Umurundi Remezo Christian n’Abanyarwanda Mayaka Felekeni Amigo, Nshimiyimana Adolphe na Kayitankore Lionel bakurikirana mu yindi myanya isigaye.

Umunsi wa gatatu ari na wo wa nyuma urakinwa kuri iki Cyumweru mu mihanda ya Gahengeri, Ntunga na Musha muri Rwamagana, aho abapilote bakina agace ka 10 muri Gahengeri ku ntera y’ibilometero 10.16, aka 11 muri Ntunga ku ntera y’ibilometero 21.9 ndetse n’aka 12 muri Musha ku ntera y’ibilometero 21.04. Utu twose barongera badusubiremo bakina agace ka 13, aka 14 n’aka 15.

Giancarlo Davite yahabwaga amahirwe menshi yo kwisubiza Rwanda Mountain Gorilla Rally ariko yakoze impanuka yatumye adakomeza isiganwa kuri uyu wa Gatandatu
Umurundi Roshanali Mohamed Abbas uzwi nka Momo wari wabaye uwa mbere ku wa Gatanu na we yavuye mu isiganwa
Umunyarwanda Gakwaya Claude arahabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019
Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa ryabereye mu mihanda yo mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza