Gakwaya Claude yegukanye Huye Rally 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Gakwaya Claude ari kumwe na Mugabo Claude mu modoka ya Subaru Impreza, ni bo begukanye isiganwa rya Memorial Gakwaya rizwi nka Huye Rally ryabaga ku nshuro ya 34 mu mpera z’iki Cyumweru mu Majyepfo y’u Rwanda.

Iri siganwa ryahujwe no kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside, ryari ryitabiriwe n’imodoka 11 ziganjemo izo mu Rwanda n’izo mu Burundi, ariko eshanu muri zo ni zo zabashije gusoza amasiganwa yakozwe.

Nyuma yo kuyobora ku munsi wa mbere wakinwe ku wa Gatandatu,Gakwaya Claude na Mugabo Claude n’ubundi bakomeje kuza ku isonga kuri iki Cyumweru, aho abapilote basiganwe mu muhanda wa Save- mu Rwanza na Shyanda, hakinwa uduce dutanu tw’isiganwa twose hamwe twari dufite intera y’ibilometero 71.6.

Uteranyije ibihe byose bakoreshejwe mu minsi ibiri, Gakwaya Claude na Mugabo Claude batwaraga Subaru Impreza, begukanye Huye Rally 2019 nyuma yo gukoresha amasaha abiri iminota 19 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 222.3.

Uwa kabiri yabaye Umurundi Din Imtiaz wari kumwe na Bigirimana Christophe muri Toyota Avensis, bakoresheje amasaha abiri, iminota 41 n’amasegonda 32, bakurikirwa na Zafar Nadir wari kumwe na Derventien Stephane, bo bakoresheje amasaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 58.

Uwa kane yabaye Umunyarwanda Gakwisi Théo wari kumwe na Uwera Shelda muri Toyota Starlet, bakoresha amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 59 mu gihe abarundi Awandin Ilias na Awandin Zia babaye aba gatanu bakoresheje amasaha atatu, iminota itanu n’amasegonda 51.

Imodoka itabashije gusoza isiganwa kuri iki Cyumweru ni iya Sekamana Furaha yiyongereye ku ya Giesen Jean Jean, Yoto Fabrice, Semana Genese, Fergadiotis Tassos na Remezo Christian batabashije gusoza ku wa Gatandatu.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana Huye Rally 2019, Gakwaya Claude yavuze ko ari isiganwa ryari rigoye bitewe n’imiterere y’imihanda ndetse n’ibilometero byinshi abapilote bakoze.

Ati” Ni isiganwa ryari rikomeye n’ubwo hatabonetsemo imodoka zikomeye cyane, ariko muri rusange ukuntu imihanda yari iteye n’ibilometero byari birimo, isiganwa ryari rikomeye, gusoza byasabaga ubuhanga bwinshi.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye abapilote bose basiganwe muri iri rushanwa kuko bafashije abatuye akarere ka Huye n’aka Gisagara kwishima ndetse avuga ko bazakomeza kugirana ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka mu Rwanda.

Ati” Akarere ka Huye kamaze igihe kinini gafitanye ubufatanye na RAC (itegura amasiganwa y’imodoka) kandi twifuza ko byakomeza. Ndashimira abitabiriye iri siganwa ku birori beretse abatuye akarere ka Huye na Gisagara, barabyishimiye. Kuyobora umuturage utishimye biragoye. Uyu ni umuhigo mudufashije kwesa kuko siporo tugomba kuzishyigikira”

Muri aya masiganwa y’imodoka yamaze iminsi ibiri, abatuye Amajyepfo by’umwihariko Umujyi wa Huye basusurukijwe kandi n’umwihariko w’isiganwa ry’uyu mwaka, ryahurijwe hamwe n’amasiganwa ya Karting (utumodoka duto) twasiganwaga ku nshuro ya gatatu kuva tugeze mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

Amasiganwa y’imodoka mu Rwanda azongera kuba muri Kanama, aho hazakinwa Sprint Rally 2019 ikunze gutegurwa n’abagore baba muri RAC.

Gakwaya Claude yegukanye Rally 2019 ahigitse bagenzi be mu isiganwa ryabaye iminsi ibiri mu Majyepfo
Awandin Ilias ari umwe na Awandin Zia bigaragaje muri iri siganwa
Din Imtiaz ukinira ikipe ya Awandin Rally Team y'i Burundi ni na we ufite Shampiyona y'u Rwanda y'umwaka ushize
Amasiganwa ya Karting yashimishije cyane abatuye Umujyi wa Huye
Amasiganwa ya Karting yabaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda
Abafana bari benshi i Save
Umwe mu bihayimana wakurikiranye aya masiganwa y'imodoka
Meya wa Huye, Sebutege Ange yashimiye abapilote basusurukije abatuye amajyepfo
Mu gihe cyo gutanga ibihembo, hafashwe umunota wo kwibuka
Giesen Jean Jean yegukanye amarushanwa ya Karting (yo gusiganwa mu tumodoka duto)
Umuyobozi wa RAC, Gakwaya Christian, yashyikirije Umuyobozi w'Akarere ka Huye ishimwe ry'ubufatanye hagati y'impande zombi
Polisi y'Igihugu yahawe ishimwe ku bw'umutekano igira muri iri rushanwa
Uwera Shelda yegukanye igikombe cy'umugore witwaye neza
Gakwaya Claude na Mugabo Claude ni bo begukanye Huye Rally 2019

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza