00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwahand iravugwaho umwenda wa miliyoni 57 Frw yafashwe ku nyungu z’abayobozi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda (Ferwahand) ririshyuzwa na Banki ya Kigali Plc agera kuri miliyoni 57 Frw nyuma y’inguzanyo yafashwe mu 2016, ariko bikavugwa ko uburyo yakoreshejwe na bamwe mu bayobozi baryo bitazwi n’abanyamuryango ndetse na bamwe mu bagize Komite Nyobozi.

Mu 2016 ni bwo Ferwahand yasabye inguzanyo ya miliyoni 18 Frw muri Banki ya Kigali Plc ubwo yiteguraga irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 20 "IHF Challenge Trophy" ryabereye muri Sénégal.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yasabwe mu gihe ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bwari bwizeye guhabwa andi na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (avuye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi) ndetse nyuma yo kuyahabwa, iyo nguzanyo yakoreshejwe na bamwe mu bayobozi mu buryo butazwi.

Hari amabaruwa IGIHE yabonye arimo iyo muri Werurwe 2019, aho Ferwahand yibukijwe na Banki ya Kigali ko umwenda ugeze kuri miliyoni 25,1 Frw mu gihe kuri ubu ugeze kuri 57.008.000 Frw.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Ferwahand, Utabarutse Théogène, yavuze ko mu 2016 iri Shyirahamwe ryafashe umwenda ubwo bari mu marushanwa.

Ati “BK yaduhaye amafaranga ubwo Federasiyo yari yatse ‘decouvert’ [inguzanyo nto yihutirwa], turi mu marushanwa. Twagombaga kuyishyurwa kuko hari irushanwa twagombaga kwakira turihawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga, turanabisaba, dushyiramo imyiteguro yose n’amafaranga n’uburyo tugomba kubyishyura byose.”

“Turangije, kuva mu 2016, ntabwo twemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga kugeza uyu munsi kandi ahantu hamwe dukura amafaranga ni mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga na bwo bikaba twateguye irushanwa mpuzamahanga rya ‘Challenge Trophy’.”

Yakomeje avuga ko irushanwa bagombaga kwakira ryari kuba muri Werurwe 2020, ariko rigasubikwa kubera Covid-19 ariko ubu hari icyizere ko nicisha make bashobora kuzaryakirira muri Kigali Arena.

Yavuze kandi ko baganiriye na Banki ya Kigali, bakayigaragariza uko ikibazo kimeze ndetse bagenda bishyura gahoro gahoro.

Ati “Umwenda BK yaduhaye, buri gihe tuganira na yo, twari dutegereje ko tubona iryo rushanwa kuko ntabwo twebwe twavuga ngo tugiye kwishyura uwo mwenda tudateguye irushanwa. Covid-19 ivuyemo bagafungura bakariduha, byose byaba birangiye. Turishyura ahubwo wenda ni uko twaba twishyura nabi.”

Abajijwe niba koko ayo mafaranga yaba yarafashwe agakoreshwa mu nyungu bwite za bamwe mu bayobozi ba Ferwahand, Utabarutse yavuze ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko yakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere ry’umukino wa Handball.

Ati “Ni gute baguha amafaranga ukayakoresha mu byawe? Amafaranga baduhaye twayakoresheje mu bijyanye no guteza imbere umukino mu gihugu hose, twagombaga kubona inkunga kuko twayakoresheje tuzi ko tuzabona inkunga ya Minisiteri.”

Bamwe mu banyamuryango ba Ferwahand bavuga ko iri deni batarizi cyane ko ritigeze rigaragazwa mu nshuro zose Inteko Rusange yateranye ndetse na bamwe mu bagize Komite Nyobozi yayo bahamya ko batazi icyo ryakoreshejwe.

Uyu mwenda waba ari wo watumye Rurangirwa ava mu basinya kuri konti za Ferwahand?

Ku wa 30 Kamena 2021 nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE yabonye, ni bwo Rurangirwa Aaron wari umwe muri batatu basinya kuri konti za Ferwahand, yanditse ibaruwa avuga ko atazakomeza kubikora, asaba ko yasimbuzwa undi.

Yagize ati “Nasanze byaba byiza ko guhera uyu munsi nahagarika gusinya ku makonti, nkasimbuzwa undi, noneho nkajya nita ku mirimo ijyanye na tekinike kubera ko ari yo nshinzwe.”

Aganira na IGIHE, Rurangirwa Aaron yavuze ko ntaho bihuriye n’umwenda iri Shyirahamwe rifite ndetse nta kibazo yagiranye n’abandi basinya kuri konti za Ferwahand, ahubwo yashatse gukomeza gukora ibya tekinike gusa.

Ati “Ntaho buhurira ni uko gusa nasanze imirimo nkora y’ibya tekinike itajyanye n’ibyo ngibyo, nkaba nifuzaga ko byakorwa n’undi. [Umwuka mubi] nta wigeze ubaho.”

Perezida wa Ferwahand, Utabarutse Théogène, we yabwiye IGIHE ko guhagarika izo nshingano kwa Rurangirwa byatewe n’uko atagikorera i Kigali, aho yimukiye i Rukara mu Burasirazuba kandi bikaba ari ngombwa kugira umuntu uri hafi ushobora kunganira abandi na bo bakorera cyane mu ntara dore ko kuri ubu bafite umukozi uhoraho ukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’iri Shyirahamwe.

Gusa, undi wavuganye na IGIHE [utashatse ko amazina ye atangazwa], yavuze ko "Aaron [Rurangirwa] yeguye kubera iryo deni, yangaga ko azabibazwa nk’umuntu usinya kuri konti kandi atazi uko ayo mafaranga yafashwe akaba yaratunguwe no kubyumva."

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Ferwahand bushinjwa amakosa mu mitegurire y’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 27, aho bwari bwatumiye amakipe yo hanze kandi butarabimenyesheje.

Amwe muri ayo makipe, yabujijwe kuryitabira nyamara yari yamaze guhaguruka mu bihugu byayo, yerekeza i Kigali.

Utabarutse yabwiye IGIHE ko kuba amakipe yo hanze ataritabiriye iri rushanwa byaturutse ku kuba yari kuza n’imodoka kandi imipaka ikaba ifunze kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iri rushanwa ryo #Kwibuka27 ryabaye tariki ya 19 n’iya 20 Kamena, rigahuza amakipe 13 ya Handball mu bagabo n’umunani mu bagore, ryegukanywe na Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.

Utabarutse Théogène ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda kuva mu 2014. Muri Werurwe 2018 ni bwo yatorewe kuyobora indi myaka ine.

Perezida wa FERWAHAND, Utabarutse Théogène, yavuze ko ibyo kuba inguzanyo yafashwe mu 2016 yarakoreshejwe mu nyungu bwite za bamwe ntaho bihuriye n'ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .