00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Minisitiri Munyangaju yakurikiranye umukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria (Amafoto)

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 9 Kamena 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umukino gatatu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket mu irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, warebwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Wari umukino wa gatatu ku makipe yombi, aho Nigeria yatsinze Toss (bahitamo kubanza gutera udupira) ndetse bagerageza kubuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yahuye n’akazi gakomeye mu gice cya mbere cy’umukino, kuko u Rwanda rwatsinze amanota 108 (Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gutera (20 Overs). Abakinnyi 7 ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari bo bakuwemo na Nigeria (7 Wickets).

Mu gice cya kabiri nabwo Nigeria yari ifite akazi ko kurwana no gukuraho agahigo, ikipe yu Rwanda yari imaze gushyiraho.

Nigeria ntabwo byayoroheye, kuko mu dupira 120 bakubise, tungana na Overs 20 bakozemo amanota 102 (102 Total runs ), mu gihe ku ruhande rwa Nigeria hasohotse abakinnyi 8 (8Wickets).

Ibi bikaba bisobanuye ko Nigeria itabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Umukinnyi Ishimwe Henriette niwe wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino.

Undi mukino w’umunsi wa kane wabanje gukinwa, ni uwahuje ikipe y’igihugu ya Kenya na Namibia, waje kurangira Namibia itsinze uyu mukino.

Kenya ni yo yatsinze Toss (Kubanza ku-battinga cyangwa gukubita udupira), cyangwa ku-bollinga ari byo bisobanura gutera udupira. Kenya yagerageje kubuza Namibia gukora amanota menshi.

Namibia ni ikipe yagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino, cyane ko yanatangiye i-battinga (ikubita udupira) inashaka kubonamo amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia iri imbere n’amanota 110 (110 Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita (20 Overs). Ni mu gihe Kenya yanasohoye abakinnyi ba 6 ba Namibia(6 Wickets).

Igice cya 2 cyatangiye Kenya ari yo i-battinga (gukora amanota) aho yasabwaga kubona amanota 111 kuko Namibia yo yari imaze gutsinda amanota 110. Kenya yakomeje gukoresha imbaraga ngo ikureho ikinyuranyo yari yashyizwemo na Namibia ariko birayinanira.

Kenya yakomeje gukoresha imbaraga, ariko Namibia nk’ikipe yagaragaje ko ifite inyota yo kuzegukana igikombe, ntabwo yigeze iyiha amahirwe yo kuyigaranzura.

Igice cya kabiri cyarangiye Kenya itabashije gukuraho agahigo kashyizweho na Namibia, kuko yari yatsinze amanota 74 (74 Total Runs), mu dupira 84 bari bamaze gukubita, bingana na Overs 14.

Ku ruhande rwa Kenya, abakinnyi 10 basohowe mu kibuga na Namibia (10 Wickets) ni nako umukino warangiye.

Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye Victoria Hamunyela wa Namibia.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, hateganyijwe imikino ibiri, aho u Rwanda ruzakina na Kenya Saa tatu n‘igice za mu gitondo, mu gihe Nigeria izaba ihura na Botswana Saa saba n’iminota 50 z’amanywa.

Akigera ku kibuga Minisitiri Munyangaju yahawe umuti wica udukoko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19
Ubwo Minisitiri Munyangaju yageraga ku kibuga
Minisitiri Munyangaju na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda, Steven Musaale babanje gusuhuza abakinnyi mbere yo gutangira umukino
Minisitiri Munyangaju, yahawe umwenda w'ikipe y'Igihugu mu rwego rwo kumushimira ko yaje kubashyigikira
Minisitiri Munyangaju yanyuzagamo agahagarara arimo kureba umukino
Minisitiri Munyangaju ari kumwe n'abasifuzi b'umukino
Ishimwe Henriette wabaye umukinnyi mwiza w'umukino, yashyikirijwe igihembo cye na Minisitiri Munyangaju
Minisitiri Munyangaju na Steven Musaale uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda
Abakorerabushake baba bafasha mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Ishimwe Henriette yahize abandi muri uyu mukino
Ikipe y'Igihugu ya Kenya
Nigeria yatsinzwe n'u Rwanda
Ikipe y'Igihugu ya Namibia yagaragaje urwego rwo hejuru
Urutonde rw'uko amakipe akurikiranye nyuma y'imikino itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .