00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Icyizere ni cyose ku Ikipe y’u Rwanda igiye gukina imikino itanu na Ghana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Suji Martin na Kapiteni wayo, Rubagumya Clinton, bafite icyizere cyo gutsinda Ghana mu mikino itanu ya gicuti izahuza ibihugu byombi ku Kibuga Mpuzamahanga cya Gahanga kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 21 Kanama 2021.

Ibihugu byombi bigiye gukina iyi mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” rizabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 14 n’iya 23 Ukwakira 2021.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Suji Martin, yavuze ko nubwo hari hashize igihe kirekire abakinnyi badakina kubera COVID-19, ariko biteguye kandi bameze neza.

Ati “Hari hashize igihe kigera ku mwaka umwe n’igice nta mikino ya Cricket iba, twishimiye kuba bigiye kongera kuba, birasa nko kongera kujya mu rukundo. Nta kindi twari gukora muri ibi bihe by’iki cyorezo cyibasiye Isi, ariko hamwe n’inshuti zacu zo muri Ghana twishimiye ko baje hano kandi n’ikipe yacu yiteguye guhangana na bo.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Rubagumya Clinton, yavuze ko yizeye ko bazatsinda Ghana muri iyi mikino ndetse yemeza ko biramutse bibaye, byatuma Abanyarwanda babagirira icyizere mu irushanwa rizaba mu Ukwakira uyu mwaka.

Ati “Njye numva ko nubwo igihe duheruka gukina na yo nubwo twaba twaratsinzwe, ubu tugeze ku rundi rwego kandi njye mbona tuzanabatsinda. Ni ko njye mbibona. Nitubatsinda rero, bizaha icyizere Abanyarwanda ko dushobora guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi.”

Ku ruhande rwa Ghana, umutoza wayo, Kodam Kofi Anafie, yavuze ko gukina n’u Rwanda bizabafasha kwitegura neza irushanwa riri imbere ndetse ari amahirwe akomeye bagize.

Ati “Ndizera ko aya ari amahirwe akomeye kuri twe kuko n’abakinnyi bazi ko ari umwanya mwiza ko kuza hano tugakina iyi mikino bizadufasha kwitegura. Bizaduha kandi ishusho nshya mbere yo gukina amarushanwa ari imbere.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale, yavuze ko impamvu bahisemo guhura na Ghana ari uko iri imbere y’u Rwanda ku rutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket.

Ati “Uretse ko turi no mu itsinda rimwe muri aya marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ugiye kureba kuri ranking [urutonde rw’uburyo ibihugu bikurikirana] bari hejuru yacu. Umutoza wacu yari amaze iminsi atoza abakinnyi, turavuga tuti niba yumva ko biteguye neza, reka dufate ikipe ikomeye turebe uko byifashe, niba hari ikintu yakosoramo muri aya mezi abiri asigaye. Ni yo mpamvu twahisemo Ghana.”

Ghana iri ku mwanya wa 35 mu gihe u Rwanda rubarizwa ku wa 76 ku rutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Cricket.

Ibihugu byombi biri kumwe mu itsinda A rya “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier” hamwe na Eswatini, Lesotho, Malawi, Seychelles na Uganda.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Rubagumya Clinton, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri i Gahanga
Uhereye ibumoso ni Umutoza w'u Rwanda, Martin Suji; Kapiteni Rubagumya Clinton; Kapiteni wa Ghana, Obed Harvey n'umutoza Kodam Kofi Anafie
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda, Rubagumya Clinton na Obed Harvey wa Ghana bifotozanya igikombe bagiye guhatanira mu mikino itanu ya gicuti
Ghana yakoreye imyitozo ku kibuga cya Gahanga kizaberaho iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .