Cricket: Ibihugu bine byahuriye i Kigali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bine byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bigiye guhurira mu mikino y’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2020, agomba gutangira i Gahanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018.

Ni ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye amarushanwa mpuzamahanga, ‘East Africa World T20 Qualifiers’, yitabiriwe na Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda, mu rwego rwo kwishakamo ibihugu bibiri bizakomeza mu ijonjora rya nyuma ku rwego rwa Afurika, hashakwa ibihugu bibiri bizaserukira uyu mugabane muri Australia mu 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Dusabemungu Eric yatangaje ko nubwo bagiye guhura n’amakipe akomeye cyane ndetse abarusha inararibonye, afite icyizere ko bazitwara neza ndetse bakabona itike ibajyana mu cyindi cyiciro.

Yagize ati “Urebye mu bihugu tugiye guhura, u Rwanda nirwo rufite amazina atazwi kuko ugiye ukandika izina ryanjye [Dusabemungu Eric] muri Google nta kintu wabona, ariko umukinnyi wese wa Kenya, Uganda na Tanzania wakwandikamo ugasanga bazwi. Gusa ibi ntibidukanga, ahubwo byaduhaye umwanya wo kubiga neza ariko ntibatwiga kuko amakuru yacu ntayo babona.”

Yongeyeho ati “Twariteguye neza rero n’abayobozi bakoze ibyo basabwaga byose, ubu igisigaye ni uko n’Abanyarwanda baza kudushyigikira nk’ikipe iri mu rugo kandi turizera ko tuzitwara neza tukaza mu bihugu bibiri bya mbere.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba nawe yashimangiye ko abakinnyi b’u Rwanda bameze neza, bateguwe mu buryo bwose bityo afite icyizere ko bazitwara neza.

Balaba wanakiriye ibihembo bibiri muri cyumweru gishize muri Ireland, yishimiye urwego umukino wa Cricket uriho mu Rwanda n’uko urimo kuzamuka avuga ko bitanga icyizere ko ejo ari heza.

Yagize ati “Mperutse kujya mu nama Mpuzamahanga ya ICC ariyo iyobora Cricket ku Isi. Twahawe ibihembo bibiri muri bitanu ICC itanga buri mwaka ku bantu bitwaye neza mu kuzamura umukino wa Cricket ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Mu bihembo twahawe harimo icya Spirit of Cricket gihabwa abantu bakoze ibikorwa byo gufasha babicishije muri Cricket. Rero tugira ibikorwa bitandukanye buri mwaka birimo gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye, gusura urwibutso rwa Ntarama twitwaje ibikoresho byo kurwitaho n’ibindi.”

Ikindi gihembo bahawe ni icya Women’s initiative of the Year, gihabwa umukobwa cyangwa umugore wakoze ibintu bidasanzwe mu mwaka. Cyahawe Uwamahoro Cathia wamaze amasaha 26 aterwa udupira twa Cricket umwaka ushize, agashyiraho agahigo mu twitiriwe, Guinness World Records.”

Ingengabihe y’amajonjora yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi
Abakapiteni b'amakipe yose azahangana, kuva ibumoso ni uwa Uganda, Tanzania, Kenya n'u Rwanda
Abakinnyi b'ikipe ya Tanzania bamaze kugera mu Rwanda
Aya majonjora arabera i Gahanga ku kibuga cya Cricket
Dusingizimana Eric yitegura gutangira imyitozo na bagenzi be mu ikipe y'igihugu kuri uyu wa Gatanu
Ikipe y'u Rwanda mu myitozo mbere yo gucakirana na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba yakira ibihembo u Rwanda ruherutse guhabwa
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba yavuze ko bakoze ibishoboka byose mu gutegura ikipe y'igihugu kugira ngo izitware neza
Uwamahoro Cathia yatumye u Rwanda rubona igihembo kubera agahigo yaciye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza