00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Ibihugu bitandatu bigiye guhurira i Kigali mu irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Kamena 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, bwateguye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryatumiwemo ibihugu bitanu.

Nkuko bigaragara ku ngengabihe y’iri rushanwa, rizakinwa ku itariki ya 6-12 Kamena 2021 kuri Stade mpuzamahanga y’uyu mukino iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe y’ibihugu atandatu y’abagore, ari yo Nigeria, Namibia, Kenya, Uganda, Botswana n’u Rwanda.

U Rwanda rwamaze guhamagara abakinnyi 18 ruzitabaza muri iri rushanwa, batangiye umwiherero tariki ya 02 Kamena 2021.

Abakinnyi 18 u Rwanda ruzakoresha muri iri rushanwa, ni Uwera Sarah, Ingabire Sifa, Muhawenimana Immaculée, Ikuzwe Alice, Ishimwe Diane, Bimenyimana Marie Diane, Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisèle, Irakoze Flore, Nyirankundineza Josiane, Murekatete Belyse, Uwamahoro Cathia, Mukamurangwa Delphine, Vumuliya Margueritte, Uwimbabazi Antoinette, Uwase Merveille, Uwimbabazi Josiane na Dusibimana Olive.

Indi kipe y’Igihugu yatangaje abakinnyi bazakina iri rushanwa, ni Botswana izakoresha abakinnyi 15.

Ikipe y’Igihugu ya Namibia niyo yabimburiye izindi kugera mu Rwanda, izindi ziracyategerejwe. Botswana na Nigeria zishobora kurara zigeze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, mu gihe Kenya na Uganda zitegerejwe i Kigali ku munsi w’ejo.

Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket, rigiye gukinwa ku nshuro ya karindwi ariko ntabwo u Rwanda ruraryegukana na rimwe kuko Uganda imaze kucyegukana inshuro 2, Kenya 3, na Tanzania yacyegukanye inshuro imwe.

Ikipe y'Igihugu y'abagore y'umukino wa Cricket igiye gukina irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .