Cricket: GS Ndera yegukanye irushanwa ry’amakipe ya mbere mu ntara

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mata 2018 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Groupe Scolaire Ndera yatsinze GS Kinihira, yegukana irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe y’abakobwa mu bigo by’amashuri yitwaye neza mu ntara ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandatu arimo GS Kinihira, FAWE Girls School, GS Cyimbazi, GS Gahanga, GS Catholique Butare na GS Ndera ari nayo yahabwaga amahirwe menshi yo kuryegukana kubera abakinnyi bakomeye banakinira Ikipe y’Igihugu ifite barimo Irakoze Flora, Ishimwe Gisèle, Muhawenimana Immaculate na Ishimwe Harriette.

Aba bakinnyi by’umwihariko Ishimwe Gisèle bafashije ikipe yabo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda yarimo, inasezerera GS Gahanga muri ½.

Groupe Scolaire Ndera yageze ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku wa Kane, tariki ya 5 Mata 2018, yihaniza GS Kinihira iyitwara igikombe.

Amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa ahabwa igikombe, imidali n’ibyemezo by’ishimwe.

Umushyitsi mukuru wari waje ahagarariye Ishyirahamwe ry’Imikino yo mu Mashuri mu Rwanda, Rurangirwa Aaron, yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket rikomeje kwita ku bakiri bato n’ibigo by’amashuri byitabiriye iri rushanwa ku rwego rwiza.

Yavuze ko abakinnyi babyo bagaragaza urwego rutanga icyizere ko n’amakipe y’igihugu afite ejo hazaza heza.

Aya marushanwa aba buri mwaka ategurwa mu rwego rwo gukarishya abakinnyi bakiri bato mu mashuri no gutegura Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19 izahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

GS Ndera yegukanye irushanwa rihuza amakipe y'abakobwa mu bigo by'amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza