00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Ghana yegukanye igikombe cya Bilateral Series itsinze u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2021 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Ghana y’umukino wa Cricket, ni yo yegukanye igikombe cy’imikino itanu ya gicuti ‘Bilateral Series’ yayihuje n’u Rwanda i Gahanga, aho yatsinze umukino wa gatanu nyuma yo gukuramo amanota 147 yari yakozwe n’Abanyarwanda ku wa Gatandatu, isoza iyoboye n’intsinzi 3-2.

Iyi mikino ya gicuti yahuje ibihugu byombi kuva ku wa 18 Kanama, aho ku munsi wa mbere hakinwe imikino ibiri, indi ibiri iba ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2021.

Mu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, Ikipe y’u Rwanda ni yo yatsinze tombora, ihitamo gutangira umukino ikubita udupira (batting) mu gihe Ghana yatangiye idutera/itujugunya (bowling).

Mu dupira 120 (overs 20) Ghana yari yemerewe gukina, u Rwanda rwakozemo amanota 147 arimo 51 yakozwe na Niyomugabo Eric mu dupira 47.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ghana ni yo yakubitaga udupira ndetse yasabwaga kurenza byibuze inota rimwe kuri 147 yatsinzwe n’u Rwanda mu gice cya mbere.

Nyuma y’udupira 120 twatewe n’abakinnyi b’u Rwanda, Abanya-Ghana bakozemo amanota 148 basabwaga, muri overs 18 (hasigaye overs ebyiri zingana n’udupira 12), ndetse batsinda umukino wa gatanu wabahesheje kwegukana igikombe cy’iyi mikino ya gicuti.

Umunya-Ghana Rexford Bakum yakoze amanota 63 mu dupira 41 yatewe n’Abanyarwanda, mugenzi we Amoluk Shembi akora 78 ndetse ni we wabaye umukinnyi w’umukino n’uw’iri rushanwa muri rusange.

Shembi wakoze amanota 219 mu mikino itanu, yabaye kandi umukinnyi wahize abandi mu gukubita udupira (best batsman) mu gihe Umunyarwanda Irakoze Kevin yahize abandi bose mu kujugunya/gutera udupira (best bowler).

Umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Tuyizere Adelin, yavuze ko batakaje uyu mukino wa gatanu kubera gucika intege, ariko ashimangira ko hari ibyinshi bitanga icyizere babonye muri iyi mikino.

Ati “Isomo rya mbere ni utuntu duto two gukosora, ntabwo ari ibintu bikomeye. Ghana na yo yaje idatekereza ko dushobora gukina kuri uru rwego. Ubushize ubwo duheruka guhura, badutsinze abakinnyi bacu bavuyemo ku manota 23, kuba bashobora kwiruka inyuma y’amanota 160 twashyizeho, biratanga icyizere.”

Yakomeje agira ati “Tubashije kubona aho duhagaze, biraduha icyizere ko ubutaha ubwo tuzaba dukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aba ntibashobora kuduca mu rihumye. Hari aho twageze ducika intege, bo bakomeje gufatanya kandi n’umukinnyi wabo watangiye akubita udupira yagumyemo birabafasha.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket “RCA”, Steven Musaale, yavuze ko iyi mikino yari igipimo cyo kureba uko Ikipe y’u Rwanda yiganjemo abakinnyi bakinigiye igihugu bwa mbere bahagaze.

Ati “Twakinnye na Ghana tuzi ko ari ikipe ikomeye kugira ngo turebe aho tugeze. Ikipe yacu ubarebye mu myaka, ukareba n’iyabo biratandukanye. Hari ababo bakirimo twakinnye mu 2008 mu gihe abacu icyo gihe bigaga mu mashuri abanza. Twashakaga kwigereranya na bo kandi dufite icyizere.”

Ghana iri ku mwanya wa 35 mu gihe u Rwanda rubarizwa ku wa 76 ku rutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Cricket. Ibihugu byombi byaherukaga guhura mu 2008 mu mukino watsinzwe na Ghana.

Iyi mikino ya gicuti yateguwe mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” rizabera mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2021 aho rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yasoje gukina imikino ya gicuti, yaherukaga gukina umukino mpuzamahanga uwo ari wo wose mu 2018 mu gihe kandi n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye nta marushanwa y’imbere mu gihugu aba kuva mu 2020.

Abakinnyi u Rwanda rwitabaje kuri uyu mukino
Abakinnyi bari bitabajwe ku ruhande rwa Ghana
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda, Rubagumya Clinton na Obed Harvey wa Ghana bifotozanya n'umusifuzi mbere y'umukino
Ikipe y'Igihugu ya Ghana yifotoza mbere yo kwisobanura n'u Rwanda
Ikipe y'u Rwanda yifotozanyije ibendera ry'igihugu mbere y'umukino
Amakipe yombi yabanje gutombora, u Rwanda ruhitamo kubanza gukubita udupira
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza
Ghana yakuyemo amanota 147 u Rwanda rwari rwakoze, yegukana igikombe itsinze imikino 3-2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .