Cricket: Abanyarwandakazi bahagarariye Afurika muri Criiio Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Abanyarwandakazi batandatu bakina umukino wa Cricket, babarizwa mu itsinda bise ‘Rwanda Cricket Mamas Club’, bahagarariye umugabane wa Afurika muri gahunda ya Criiio Cup ndetse bazagira amahirwe yo gukurikirana umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Cricket kiri kubera mu Bwongereza.

Aba banyarwandakazi batoranyijwe mu bandi bo muri Afurika yose mu rwego rwo gutangiza gahunda ya ‘Social Cricket’, uburyo bushya aho buzafasha buri wese ukunda uyu mukino kuwukina bidasabye ikibuga.

Buri wese azajya abasha gukina Cricket, aho ari hose yifashishije bimwe mu bikoresho tubana na byo mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket ku Isi, Manu Sawhney, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abagera kuri miliyoni 460 bakina uyu mukino ndetse no gushishikariza abandi kuwukina.

Ati" Turashaka kwishimira ko abagera hafi kuri ½ cya miliyari ku Isi bakunda umukino wa Cricket. Criiio ni gahunda yo kwishimira kuri buri wese ukina Cricket kandi buri wese aratumiwe. Turashaka gusangiza buri wese uko umukino ukinwa.”

Buri mugabane ufite igihugu cyawuhagarariye muri Criiio Cup, aho u Rwanda ari rwo rwatonyijwe ngo ruserukire Afurika bigendanye n’uburyo uyu mukino umaze gutera imbere.

Ibindi bihugu byahagarariye imigabane yabyo ni Brésil, Indonesia, u Buhinde, u Budage n’u Bwongereza buzakira iki gikorwa, aho abakinnyi bazakina mu rwego rwo gutangiza iyi gahunda ya Social Cricket.

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019 kuri Trafalgar Square mu Mujyi wa Londres.

Abakinnyi b’abanyarwandakazi bagiye bahagarariye umugabane wa Afurika ni: Uwamahoro Cathia, Iriho Veronique, Mukarurangwa Delphine, Gahonzire Victoire, Uwimana Egidie na Shimiyimana Jean d’Arc, aho bayobowe n’Umunyabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda ‘RCA’, Mbaraga Julius.

Abanyarwandakazi batandatu berekeje mu Bwongereza muri gahunda ya Social Cricket
Ikipe y'abanyarwandakazi ni imwe mu zatoranyijwe ngo zihagararire imigabane muri Criiio Cup
Criiio iri muri gahunda yo gufasha buri wese gukina no gukunda Cricket aho yaba ari hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza