00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Abakinnyi b‘u Rwanda bahawe impanuro mbere yo gutangira irushanwa ryo Kwibuka Jenoside

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Kamena 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021, nibwo mbere yo gutangira irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Cricket baganirijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, babasaba kuzimana u Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye kuri Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, cyane ko n’irushanwa ari ho biteganyijwe ko rigomba kubera.

Ku ikubitiro hari hatumiwe amakipe atanu y’ibihugu, ariko birangira Uganda ititabiriye ubutumire, nyamara ibitse ibikombe bibiri by’iri rushanwa.

Mbere yo gutangira iri rushanwa, Umunyamabanga Uhorahora wa Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko kuba iri rushanwa rigiye gukinwa ari ikimenyetso cyiza ku gihugu.

Ati “Turimo kugenda dufungura ibikorwa bya Siporo mu mikino itandukanye. Mu myaka nk’itanu ishize na mbere yaho, twatangiye gufata igihe cy’ukwezi kwa Kamena kikaba ari igihe cy’amarushanwa yo Kwibuka muri Siporo zose. Uyu mwaka turizera ko rizaba kandi rikaba rifite intego y’uko abakinnyi bacu bahura n’abaturutse hanze y’u Rwanda.“

Uyu Munyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, yakomeje avuga ko bashimira cyane Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda bitewe n’imikorere yaryo myiza kandi rimaze imyaka iteranga 20 rishinzwe.

Muri uyu muhango kandi, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Thèogene yahaye ubutumwa abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda abasaba kuzahagararira Igihugu neza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri rushanwa, nk’ubuyobozi baribonamo uburyo bwiza bwo gukomeza kumenyekanisha Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Iri rushanwa turibonamo amahirwe yo gutuma twongera kwibutsa Urubyiruko rwacu rw’Abanyarwanda, ndetse n’abakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugomba gukora uko dushoboye kose ntizongere kubaho muri iki gihugu. Bukaba ari n’ubutumwa twifuza ko bugera hanze y’u Rwanda mu bindi bihugu byose.“

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Steven Musaale we yavuze ko imyiteguro yagenze neza 100% ndetse akomeza yemeza ko igikombe kigomba kuzasigara mu Rwanda.

Ati “Mbere ntabwo twagiraga umutoza w‘ikipe y’abakobwa uhoraho, twagiraga abatoza badufasha muri byinshi. Ariko ubu dufite umutoza wihariye w’abakobwa.
Yatwijeje ko igikombe kizasigara mu Rwanda kuko yanajyanye Namibia mu gikombe cy’Isi. Bafite ibikoresho bya mbere ku Isi. Umukinnyi uzitwara neza hari ibihembo twamushyiriyeho. Dufite icyizere nk’Ubuyobozi kuko duhamya ko imyiteguro yacu yagenze neza.

Nyuma y’Ikiganiro n’abanyamakuru, amakipe yose yitabiriye iri rushanwa yahise ajya ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Amakipe azakina iri rushanwa, ni Namibia, Botswana, Nigeria, Kenya n’u Rwanda. Bisobanuye ko ari ibihugu bitanu aho kuba bitandatu nkuko byari biteganyijwe.
Irushanwa nyirizina rigomba gukinwa kuva ku wa 6 Kamena kugeza ku wa 12 Kamena.

Mu nshuro 6 iri rushanwa rimaze gukinwa, u Rwanda ntiruraryegukana na rimwe kuko Uganda yaryegukanye 2, Kenya iryegukana 3 na Tanzania iryegukana 1.

Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashimiye cyane Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda kubera ibikorwa byaryo
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Thèogene yahaye ubutumwa abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Thèogene yavuze ko kwakira iri rushanwa nk'u Rwanda ari amahirwe adasanzwe yo kongera gutanga ubutumwa ku mahanga
Uwamahoro Cathia niwe kapiteni w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Cricket
Nyuma y'uyu muhango, hafashwe ifoto yari irimo abayobozi n'abakinnyi
Shema Maboko Didier yanyuzagamo agakina umukino wa Cricket
Kapiteni wa Kenya yaje mu kiganiro n'abanyamakuru
Kapiteni wa Botswana nawe yaje mu kiganiro n'abanyamakuru
Namibia nayo yari ihagarariwe mu kiganiro n'abanyamakuru
Ikipe y'igihugu ya Kenya ubwo yashyiraga indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Amakipe yose yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Ikipe y'igihugu ya Kenya yifatanyije n'abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .