Cogebanque Tennis Open 2018 yasojwe na Minisitiri mushya Nyirasafari

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Cogebanque Tennis Open 2018, ryegukanywe n’abakinnyi bakomoka mu Burundi, yaba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’icy’abagabo.

Iri rushanwa ryateguwe na Banki y’ubucuruzi, Cogebanque, ifatanyije n’ikigo cy’imikino cyo mu Rugunga ‘Cercle Sportif de Kigali’, ari naho ryari rimaze icyumweru ribera.

Kuri iyi nshuro ya Gatatu rikinwa, ryitabiriwe n’abakinnyi 160 barimo abagabo 64 n’abagore 32 mu bakina ari umuntu ku giti babigize umwuga. Hitabiriye n’ibindi byiciro nk’abatarabigize umwuga, abana batarengeje imyaka 14 n’abafite ubumuga bakinira mu tugare twabigenewe.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga iyi mikino, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyobora Tennis muri Cercle Sportif de Kigali yashimiye abagize uruhare ngo iri rushanwa rigende neza.

Ati “Ibyo twifuzaga twabigezeho kuko uyu mukino washimishije abantu muri iki cyumweru. Twabonye impano z’abakiri bato barimo ahazaza h’u Rwanda, mu guhuza abantu, ku nshuro ya mbere twakiriye inshuti zacu zo mu bihugu duturanye nk’u Burundi na RDC, kandi abitwaye neza batahanye ibihembo bishimishije”.

Yakomeje agira ati “Turashima Cogebanque yatumye bigenda uko twifuza ariko turashaka kurigira irushanwa rikomeye kurushaho umwaka utaha.”

Louis De Monfort Mujyambere ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yashimye ubuyobozi bwa Cercle Sportif kuko irushanwa ryamenyekanishijwe bagera ku ntego yo guhura n’abagenerwabikorwa babasobanurira ibyiza byo gukorana n’iyi banki.

Ibyo byiza birimo serivisi z’imiyoboro y’ikoranabuhanga nka Internet Banking, E-wallet, Mobile banking n’ibindi biborohereza.

Minisitiri w’umuco na siporo, Nyirasafari, yavuze ko iri rushanwa ryagaragaje ko imikino ishoboka kuri bose agendeye ko hitabiriye abantu b’ingeri zose, abana, abagore, abagabo, n’abafite ubumuga.

Ati "Ni ibintu byiza kuko tugomba guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’abashobora Gutanga ibyishimo ku bakunzi b’imikino. Ndashimira abateguye irushanwa kuko iyi ntego bashoboye kuyigeraho."

Iri rushanwa ryegukanywe n’Abarundi mu babigize umwuga kuko mu bagabo Abdoul Shakur wavuye i Burundi yatsinze Niyigena Etienne w’umunyarwanda amaseti 2-0 (6-3; 6-2) naho mu bagore Niyonkuru Aisha wavuye i Burundi yatsinze Umumararungu Gisèle wo mu Rwanda amaseti 2-0 (6-1; 6-1).

Mu bana b’abahungu batarengeje imyaka 14 Hakizumwami Junior yatsinze Ishimwe Claude amaseti 2-0 (6-4; 6-3) naho mu bana b’abakobwa Kamikazi Asnath yatsinze Uwamahoro Christiane amaseti 2-0 (6-2; 6-3).

Mu batarabigize umwuga Barukate Jean Paul yatsinze Me Serge Kayitare badakinnye kuko yavunitse.

Abdoul Shakur wavuye i Burundi yagaragaje ubuhanga budasanzwe bwamugejeje ku ntsinzi
Umurundikazi Niyonkuru Aisha wegukanye umwanya wa mbere afite ibigango
Nimero ya mbere mu Rwanda Umumararungu Gisèle yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy'abagore
Niyigena Etienne wakiniraga ku kibuga asanzwe yitorezaho yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu babigize umwuga
Abitwaye neza bahembwe amafaranga, imidari n'ibikombe
Cogebanque nayo yatahanye ishimwe ry'uko imaze imyaka itatu ifasha Tennis y'u Rwanda
Hakizumwami Junior niwe watsinze mu bana b'abahungu
Joseph Habineza uri mu bitabiriye iri rushanwa yari yaje gushyigikira abageze ku mikino ya nyuma
Abdoul Shakur waje ku mwanya wa mbere mu bagabo yahembwe na Min. Nyirasafari afatanyije na Miss Rwanda
Louis De Monfort Mujyambere wari uhagarariye Cogebanque yemeza ko intego zabo bazigezeho muri iri rushanwa
Maj. Gen. Jean Bosco Kazura yashimye Cogebanque yabagize uruhare ngo iri rushanwa rigende neza.
Minisitiri mushya muri Minispoc, Espérance Nyirasafari na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura barebye iyi mikino
Miss Rwanda Iradukunda Liliane yihera ijisho umukino wa Tennis
Ni irushanwa ryakurikiranwaga na benshi
Niyonkuru Aisha watsinze mu bagore we yahembwe na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura afatanyije na Miss Iradukunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza