00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carl Tundo yongeye kwigaragaza, imodoka 5 ntizasoza umunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa mbere w’irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, wasize Umunya-Kenya Carl Tundo yiyongereye amahirwe yo kuyegukana mu gihe imodoka eshanu zirimo eshatu z’Abanyarwanda zitabashije gusoza uduce twose twakozwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, mu mihanda y’i Gako mu Karere ka Bugesera ni ho hakiniwe uduce dutandukanye tugize umunsi wa mbere w’irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally iri kuba ku nshuro ya 17.

Umunya-Kenya Carl Tundo ufite amanota menshi ku rutonde rwa Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka muri uyu mwaka , yiyongereye amahirwe nyuma yo kuba uwa mbere mu duce dutandatu twakinwe kuri uyu wa Gatandatu, aho yakoresheje iminota 35, amasegonda 31 n’ibice umunani mu bilometero 76,24.

Icyizere cy’Umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill bahanganye, cyagabanutse mu gace ka karindwi katabazwe kimwe n’aka munani, aho atabashije kugasoza nyuma yo kugira ikibazo cy’imodoka cyatumye ava mu isiganwa nubwo bishoboka ko yakina ku Cyumweru.

Uretse Guy Botterill, abandi bavuye mu isiganwa barimo Umunyarwanda Giancarlo Davite wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana isiganwa ry’uyu mwaka, Nshimiyimana Adolphe (Rwanda), Mayaka Felekeni (Rwanda) na Anwar Hamza wo muri Kenya.

Biteganyijwe ko umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 uzakinwa ku Cyumweru guhera saa Tatu za mu gitondo, haherewe ku duce tubiri (aka karindwi n’aka munani) tutabazwe kubera ko bamwe mu bapilote bagaragaje ko babangamiwe n’abafana bagiye mu muhanda bigatuma umuvuduko wabo ugabanuka.

Uretse utwo duce tubiri tuzakinirwa i Ruhuha, utundi twari dusanzwe kuri gahunda ni tune, akaba ari natwo tuzagaragaza uzegukana isiganwa ry’uyu mwaka nyuma y’uko Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude, kuri ubu bari ku mwanya wa kane, ari bo begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally iheruka kuba mu 2019.

Umunya-Kenya Kimathi McRAE ari muri batatu bitwaye neza ku munsi wa mbere
Guy Botterill uhanganiye Shampiyona Nyafurika na Carl Tundo, yagize ikibazo cy'imodoka mu gace ka karindwi nubwo katabazwe
Abakunzi b'umukino wo gusiganwa mu modoka bari babukereye i Gako
Imodoka itwarwa na Wahome Maxime na Ayuko Linet, abakobwa babiri bo muri Kenya
I Gako hari imihanda myiza ibereye amasiganwa y'imodoka
Umunya-Kenya Patel Karan ari mu bakomeje kwigaragaza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021
Nasser Yasi wo muri Uganda ntiyahiriwe nubwo ari mu bari bitezwe cyane
Bamwe baba bitwaje impamba yo gutsirika icyaka gitewe n'izuba ndetse n'ivumbi
Abafana bitabira "Rally" ni abikingije kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye COVID-19
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2019, baracyari mu isiganwa
Umurundi Din Imtian asiganwa mu modoka ya Subaru Impreza N12
Jean Jean Giesen na Mujiji Kevin bari mu Banyarwanda bakiri mu isiganwa
Nshimiyimana Adolphe wari kumwe na Ngabo Olivier muri Toyota Celica, bari mu bavuye mu isiganwa hakiri kare
Carl Tundo ashobora kwegukana Shampiyona Nyafurika ya 2021 ku Cyumweru

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .