00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yagejejwe mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, aho izamara iminsi itatu mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye mbere y’Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham mu 2022.

Iyi nkoni yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahagana saa Sita z’amanywa, ivuye muri Uganda. Yakiriwe n’u Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2014 na 2017.

Abakinnyi ba Beach Volleyball Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bitabiriye amarushanwa ya Commonwealth yabereye i Bahamas mu 2017, aho banditse amateka yo kwegukana umudali wa bronze, ni bo bashyikirijwe iyi nkoni.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza y’Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

Uwayihawe icyo gihe ni Kadeena Cox watwaye imidali ine ya Zahabu mu Mikino Paralempike ndetse akaba ari we wa mbere mu bihumbi by’abazayigeza mu bihugu 72.

U Rwanda ruzayakira ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda mu gihe izava i Kigali ijyanwa muri Tanzania hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.

Ku nshuro yayo ya 16, iyi nkoni y’Umwamikazi izagenda ibilometero ibihumbi 140 mu bihugu 72. Mu gihe cy’iminsi 269 izagezwa mu Burayi, Afurika, Asia, Océanie no muri Amerika mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y’uko imikino itangira.

Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958.

Nyuma yo kugezwa i Kigali kuri uyu wa Kabiri, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel ahagiye kubera ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe ihava ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ku munsi wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku Ishuri rya Lycée de Kigali.

Ku munsi wayo wa gatatu mu Rwanda, ku wa 11 Ugushyingo 2021, iyi nkoni izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali. Aha hose, izajya itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’Igihugu.

Iyi nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n’Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 10 cyakiriye inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza mbere y'imikino ya Commonwealth izaba mu 2022
Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth bari mu bagiye kwakira iyi nkoni
Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yahawe ikaze i Kigali aho izamara iminsi itatu mbere yo kujyanwa muri Tanzania
Munezero Valentine usanzwe ukinira APR WVC atwaye iyi nkoni ubwo yajyanwaga kuri Marriott Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .