Batatu b’i Kigali n’Umunya-Musanze bagiye guhanganira igikombe cya shampiyona muri Billiard

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kamena 2018 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batatu b’i Kigali n’umwe ukomoka i Musanze bageze mu mikino ya ½ cy’irangiza muri Shampiyona ya Billiard iri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda iteganyijwe gusozwa mu mpera z’icyumweru, tariki 9 Kamena 2018.

Abakinnyi 16 bari bitwaye neza mu bice bitandukanye by’igihugu muri Shampiyona ya Billiard, bahuriye mu mikino ya 1/8 mu mpeza z’icyumweru kuri Active Pub i Remera, hashakwa umunani bajya muri ¼ nabo bahita bahangana haboneka bane bazakina ½ tariki 9 Kamena.

Mu bitwaye neza, harimo umwe gusa wavuye mu ntara, Ishimwe Fauzi waserukiye Musanze, abandi ni ab’i Kigali barimo Rwamucyo Ben wazamukiye i Remera ya I, Gasarasi Joseph wo ku Muhima na Nshimiyimana Elie wo muri Remera ya 2.

Niyonsaba David uyobora Just Gaming yateguye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere, yatangaje ko bisa n’aho umukino wa Billiard wari warasigaye inyuma kandi ufite abakunzi benshi, kubahuza bagasabana bareba umukino bakunda kikaba ari kimwe mu byamushimishije bizanatuma irushanwa rihoraho.

Yagize ati “Billiard ni umukino benshi mu Rwanda bafataga nk’uwo mu kabari gusa, utagira ikindi ufasha umuntu ariko si ko biri, mwaranabibonye aho twakiniye hose, ufite abakunzi benshi baba baje gufana abakinnyi. Ni ikintu cyatwongereye ingufu kandi mu ntego dufite ni uko iri rushanwa ryazakomeza no mu myaka iri imbere, rikongererwa imbaraga.”

Uzegukana irushanwa azahembwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwe miliyoni imwe naho uwa gatatu atahane ibihumbi 800. Abakinnyi banahawe ibihumbi 100 Frw yo kwitegura bakigera muri 1/8.

Iri rushanwa rizakomeza ku wa Gatandatu hakinwa imikino ya ½ kuri Active Pub mu Giporoso babiri bazitwara neza bakazahita bahurira ku wa nyuma uwo munsi.

Abafana bari benshi cyane bareba imikino ya 1/8 n'iya 1/4 muri Shampiyona ya Billiard
Abafana bihanganishaga abasezerewe
Abafana bashimira Rwamucyo Ben amaze kubona itike yo kuzakina 1/2
Abakinnyi baje bambaye amakote badodesherejwe
Umukino wa Billiard usaba ubuhanga no gutekereza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza