00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagabo Placide yatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi bwa World Taekwondo Africa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Bagabo Placide wahoze ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Taekwondo (RTF), yatorewe kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika (Executive Council Member of the World Taekwondo Africa).

Bagabo na bagenzi be batowe ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, kuri manda y’imyaka ine izarangira mu 2025.

Issaka Ide wo muri Niger ni we watorewe kuba perezida, hatorwa abamwungirije batandatu, abandi bagize inama y’ubuyobozi batandatu ndetse n’umugenzuzi.

Bagabo yatorewe hamwe na Hossan Hassim Khojaly Mohammed, bakaba ari bo bashinzwe by’umwihariko Igice cya Afurika y’Iburasirazuba kigizwe na Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Tanzania, Uganda,u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Zimwe mu nshingano z’ingenzi batorewe harimo gushyiraho umurongo w’imiyoborere n’iterambere rya Taekwondo ya Afurika; gusuzuma, kugenzura no kwemeza ibihugu bizakira shampiyona zitandukanye za Taekwondo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama z’inteko rusange mu bice buri wese ashinzwe.

Bagabo Placide amaze imyaka 12 mu buyobozi bwa Rwanda Taekwondo Federation, aho umunani yayimaze ari Umunyamabanga mukuru, ine akayimara ari Perezida kugeza ubwo yeguraga mu kwezi gushize manda ye ibura amezi atatu gusa ngo irangire.

Uretse kuba mu buyobozi, Bagabo ni Master muri Taekwondo ufite umukandara w’umukara ku rwego rwa kane (4ème Dan), akaba n’umusifuzi mpuzamahanga.

Asanzwe kandi ari umuyobozi w’urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu mikino muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Bagabo Placide yatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi bwa World Taekwondo Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .