00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagabo Placide wayoboraga Ishyirahamwe Nyarwanda rya Taekwondo yeguye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Bagabo Placide wari umaze imyaka isaga itatu ari Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo (RTF), yeguye kuri izo nshingano habura amezi atatu n’igice ngo manda ye irangiye.

Inama y’inteko rusange isanzwe y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nzeri 2021, ni yo yatangarijwemo ubwegure bwa Bagabo Placide.

Bagabo wari usigaje amezi atatu n’igice kuri manda y’imyaka ine yatorewe muri Mutarama 2018, yamenyesheje Inteko rusange ko ahagaritse inshingano ze nka Perezida kubera impamvu ze bwite.

Nyuma yo gusuzuma ubwegure bwe, Inteko rusange yarabwemeje, ifata umwanzuro ko Komite yose yari ayoboye isoreza aho manda yayo.

Hashyizweho abakomeza kuyobora inzibacyuho, bagafasha Komisiyo y’amatora gutegura amatora y’abazayobora manda itaha.

Iyo Komite y’inzibacyuho igizwe na Master Dr. Hakizimana David wari Perezida kugeza mu mpera za 2017, Master Mugorewase Elyse Fabrice, Master Mbonigaba Boniface na Master Uwayezu Théoneste.

Hashyizweho kandi Komite ngenzuzi ndetse na Komisiyo y’amatora, iyi ikaba ari na yo igomba kugena itariki amatora azaberaho.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange, abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Taekwondo bamurikiwe raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021, byibanze ahanini ku gukora iyo bwabaga ngo nyuma y’ibihe bishize Isi yugarijwe n’icyorezo COVID-19 abakinnyi b’uyu mukino bongere bitabire amarushanwa yaba ay’imbere mu gihugu ndetse n’andi mpuzamahanga.

Kuri iyi ngingo, abanyamuryango bibukijwe ko Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye muri Sénégal muri Kamena 2021. Hakinwe kandi irushanwa ku rwego rw’igihugu ryo Kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyamuryango bamenyeshejwe ko iri Shyirahamamwe ryafashije Hakizimana Parfait kwitabira Imikino Paralempike yabereye i Tokyo hagati ya Kanama na Nzeri 2021.

Mu bindi bikorwa kandi, hakozwe amahugurwa y’abatoza yo ku rwego mpuzamahanga, maze batatu bashobora gutsinda ibizamini, bazamurwa mu ntera, aho babiri bashoboye kujya ku rwego rwa kabiri (Level II), undi umwe ashyirwa ku rwego rwa mbere (Level 1).

Bagabo Placide wayoboraga Ishyirahamwe Nyarwanda rya Taekwondo yeguye habura amezi atatu n'igice ngo manda ye irangire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .