00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Athlètisme: Abazaserukira u Rwanda muri Peace Marathon bamenyekanye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 5 Kamena 2021 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon) rikinwe, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, RAF, ryamaze gutangaza abakinnyi 12 bazaba bahagarariye u Rwanda.

Harabura iminsi 15 gusa, ngo u Rwanda rwakire iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 16.

Imyiteguro irarimbanyije mu gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda ndetse n’ibindi byose bizatuma iri rushanwa rigenda neza nk’uko byagiye bigenda mu yindi myaka.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Me Mubiligi Fidèle, uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri Mu Rwanda, RAF, yasobanuye byinshi birimo ko ibihembo bizagabanuka bitewe n’amikoro yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Imyiteguro irarimbanyije twitegura Irushanwa ryitiriwe Amahoro. Turi hafi kugera ku musozo w’imyiteguro yacu, inzira abakinnyi bazacamo yamaze gutegurwa. Urebye byinshi bimaze gukorwa.”

Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi bagize nk’abashinzwe gutegura iri rushanwa, ari amikoro yagabanutse bitewe n’uko hari abafatanyabikorwa bagabanyije ibyo bahaga RAF ariko bitewe n’ubukungu bwabo bwakozweho n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ingengo y’imari yacu yaragabanutse kubera kino cyorezo cyakoze ku bukungu bw’abafatanyabikorwa bacu. Barimo na Leta, bagiye bagabanya ingano y’ibyo batugeneraga. Kuba baratugeneye ibiri hasi, natwe twagombaga kwishakamo ibisubizo, tugategura ariko dushingiye ku mikoro ahari.”

“Ingengo y’Imari tuzakoresha ntabwo igera kuri miliyoni 200 Frw kandi ubushize twakoresheje miliyoni 400 Frw. Ubwo bisobanuye ko n’ibihembo bizagabanuka kubera icyo kibazo cyajemo. Ni nayo mbogamizi dufite ubu.”

Perezida wa RAF, yageneye ubutumwa Abanyarwanda bwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, abasaba kandi gukomeza kuba hafi y’iri shyirahamwe ndetse abasaba ko bakomeza kwiyandikisha kuzitabira iri siganwa mu cyiciro bashoboye.

Abakinnyi 12 bazaba bahagarariye u Rwanda n’ibyiciro bya Marathon bazasiganwamo:

Muri Marathon, 42.195 Km (Abagabo):

Simukeka Jean Baptiste (APR AC)
Rutayisire Thomas (Rwamagana AC)

Igice cya Marathon, 21.097,5 Km (Abagabo):“

Muhitira Fèlicien (APR AC)
Hakizimana Jonh (APR AC)
Mutabazi Emmanuel (Police AC)
Kajuga Robert (MCAA)
Nimubona Yves (APR AC)
Muri Marothon, 42.195 Km (Abagore):
Mukasakindi Claudette (APR AC)
Mukandanga Clementine (APR AC)

Igice cya Marathon, 21.097,5 Km (Abagore):

Yankurije Marthe (APR AC)
Musabyeyezu Adeline (APR AC)
Nyirabizeyimana Diane (Police AC)

Kwiyandikisha byaratangiye hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho uca kuri *182*8*1*505050 ubundi ugarukiza amabwiriza.

Umwaka ushize w’imikino 2019-2020 ntabwo iri rushanwa ryigeze riba kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu 2018, Hitimana Noël yegukanye umudari wa zahabu muri Marathon Mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ”Kigali Internation Peace Marathon 2018” yabaye tariki 20 Gicurasi 2018, mu gice cya Marathon “Half Marathon”, intera y’ibirometero 21.

Ubushize, uwabaye uwa mbere mu byiciro byombi muri Marathon, yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe uwabaye uwa mbere mu gice cya Marathon mu byiciro byombi yahembwe miliyoni imwe n’igice.

Mu 2004 nibwo irushanwa rya Marathon ryatangijwe i Kigali ariko rikinwa mu buryo bw’abatarabigize umwuga, ariko uko imyaka ishira riza gukomera ndetse riba mpuzamahanga.

Tariki ya 11 Kamena 2021, hateganyijwe ‘Kigali Night Run’ y’ibilometero 5.4 izakorwa n’abatarabigize umwuga harimo n’abakuze. Irushanwa nyirizina riteganyijwe kuzakinwa tariki ya 20 Kamena 2021.

Me Mubiligi Fidèle uyobora RAF, ahamya ko bagize imbogamizi z'ingengo y'imari yagabanutse kubera Covid-19
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda, baratangira umwiherero uyu munsi
Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, ryatangiye muri 2009
Inzira Marathon izacamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .