00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 19 y’abagabo n’abagore agiye kwitabira irushanwa Beach Handball rizabera ku mucanga i Rubavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, i Rubavu hazabera irushanwa rya Handball ikinwa ku mucanga rizitabirwa n’amakipe 11 y’abagabo n’andi umunani mu bagore.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryongeye kuba mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 ritabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu mwaka, mu bagabo rizitabirwa n’amakipe 10 agabanyijwe mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’amakipe atanu.

Itsinda A rigizwe na Police BHC, UR-Nyarugenge, UR-Nyagatare, UR- Rusizi na Nyakabanda mu gihe Itsinda B rigizwe na UR-Gikondo, UR-Remera, UR-Huye, UR-Rukara na UR-Rwamagana. Indi kipe yiyongereyemo ni UR-CAVM

Mu cyiciro cy’abagore, hazitabira amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri, aho irya A rigizwe na UR-Huye, UR- Nyarugenge na UR-Rwamagana naho Itsinda B rikaba rigizwe na UR-Rukara, UR-Remera na UR-Gikondo.

Amakipe abiri yiyongereyemo nyuma mu bagore ni UR-Nyagatare na UR-Rusizi.

Imikino y’amatsinda izakinirwa ku bibuga bibiri ku wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, hazaba imikino ya ½ izahuza amakipe abiri ya mbere mu matsinda mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019, mu bagabo, ryegukanywe na Police HBC itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya ES Kigoma amanota 2-0 mu gihe mu ngimbi, ryegukanywe na Vision Jeunesse Nouvelle yatsinze Stella B.

Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Kiziguro yatsinze UR Remera 2-0, mu bangavu ritwarwa na Stella mu gihe mu bakanyujijeho hatsinze Dream Team yari igizwe n’abatoza.

Ibyo wamenya ku mukino wa Beach Handball:

Umukino wa Beach Handball ni Handball ikinirwa ku mucanga. Uba ugizwe n’ibice bibiri, buri gice kikabarwa ukwacyo. Kugira ngo ikipe itsinde umukino isabwa gutsinda ibice bibiri (ikagira amanota abiri).

Buri gice cy’umukino kigomba kubona ugitsinze. Iyo kirangiye amakipe anganya habaho gutanguranwa igitego kimwe ‘Golden Goal’.

Iyo buri kipe itsinze igice kimwe, indi igatsinda ikindi, buri imwe igira inota rimwe. Icyo gihe, haterwa shootout (penaliti) eshanu kuri buri kipe.

Iyo birangiye amakipe anganyije, bakomeza gutera penaliti imwe imwe kugeza habonetse itsinze.

Ikipe ya Police HBC yegukanye irushanwa mu 2019
Dream Team yatwaye igikombe mu 2019 mu cyiciro cy'abakanyujijeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .