00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Académie ya Umulisa Joselyne yahawe ibikoresho n’Umuryango Tennis For All Over the World

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’abakiri bato bakina Tennis rya Umulisa Joselyne usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, ryahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2,5 Frw bizafasha abana kurushaho kwitoza uyu mukino.

Igikorwa cyo gushyikiriza iyi Académie ibikoresho, cyabereye ku kibuga cya Tennis i Remera ku wa Mbere, aho mu byatanzwe harimo ‘filet’ y’uyu mukino, imipira yo gukina, imipira yo kwambara, inkweto, ‘rackets’ n’imigozi byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 2500$ (agera kuri miliyoni 2,5 Frw).

Uwashinze Umuryango Tennis For All Over the World, Gaëtan François Thibaut wari kumwe na mugenzi we, Matthew Plançon, yavuze ko bifuje gukorana na Umulisa Joselyne kuko bazi ko abana bo mu bihugu bya Afurika bagorwa no kubona ibikoresho by’umukino wa Tennis kandi iwabo mu Bufaransa biboneka ku bwinshi.

Ati “Byatangiye njya muri Uganda mu 2019 gukorana n’umuryango uhari kuva mu 2012, twabahaye ibikoresho bitandukanye mu mashuri yaho. Mu mezi icyenda ashize ni bwo namenye iri rya hano nemera kuzaza kubera ko numvise uburyo Joselyne akora kandi tukaba twamufasha. Mu Bufaransa abana bakoresha imipira na rackets bakabita kandi bigikora, ibyo rero ni byiza ko abana ba hano i Kigali bashobora kubyifashisha mu guteza imbere umukino wabo, tuzakomeza gukorana na bo.”

Yakomeje agira ati “Dukurikirana imishinga itandukanye harimo iri shuri rya hano mu Rwanda, rimwe muri Togo, abiri muri Zambia, rimwe muri Bénin, rimwe muri Gabon n’irindi muri Kenya. Intego y’uyu muryango ni uguhuriza hamwe isi ya siporo n’abakinnyi batandukanye hagamijwe gufashanya no guha abana ibyo bakenye.”

Ikindi yavuze ko bazafatanya n’iyi Académie ni uguhuza Umulisa n’uruganda rwa Tecnifibre rwo mu Bufaransa rukora ibikoresho bya siporo, ku buryo bizajya bimworohera kubibona.

Hateganywa kandi ko mu minsi iri imbere, hari abana bazajya bahabwa amahirwe yo kujya kwiga no gukorera amarushanwa mu Bufaransa bavuye mu bihugu bitandukanye uyu mushinga ukoreramo hirya no hino ku Isi.

Umulisa Joselyne yavuze ko yishimiye kubona inkunga y’ibikoresho kuko ari yo yari imbogamizi ikomeye ibangamiye abana bitoreza muri Académie ye.

Ati “Ibikoresho mbonye cyari igihe cyo kubibona kubera ko uyu mushinga wanjye ntabwo navuga ngo ni mushya, ariko nturamara igihe, murabizi ko iyo ibintu bitangira biba bigoye. Kugeza ubu, ubushobozi bwo gufasha aba bana ni njye wabwishakagamo, nta muntu wundi nari mfite umfasha.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ibi bikoresho mbonye bigiye gutuma nkora cyane kandi bizatuma n’abana barushaho kugira ishyaka kuko hari igihe cyageraga tugacika intege kubera ko nta bikoresho twari dufite. Ndizera ko tugiye gukora cyane kandi umusaruro ukaba waboneka mu gihe gito gishoboka, birashimishije.”

Umulisa ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa mbere, kuri ubu akurikirana abana 39 muri iyi Académie yatangije mu mwaka ushize, agamije kuzamura umubare w’abakinnyi ukiri muto cyane cyane mu bakobwa.

Gaëtan François Thibaut (iburyo hagati) na Matthew Plançon (ubanza ibumoso) baganira na Umulisa Joselyne mbere yo kumushyikiriza ibikoresho
Gaëtan watangije Umuryango Tennis For All Over the World ashyikiriza ibikoresho bitandukanye Umulisa
Gaëtan ashyikiriza ibikoresho umwe mu bana bitoreza muri Académie ya Umulisa Joselyne
Mu bikoresho Umulisa yahawe harimo na 'filet' y'umukino wa Tennis
Umuryango Tennis For All Over the World wahaye Académie ya Umulisa Joselyne ibikoresho bifite agaciro kagera kuri miliyoni 2,5 Frw
Kuri ubu, Académie ya Umulisa Joselyne ibarizwamo abana 39

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .