Abaserukiye u Rwanda muri ‘Commonwealth Games’ banenzwe, hakomozwa no ku watorotse

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Mata 2018 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo n’Umuco yanenze umusaruro w’abakinnyi 17 baserukiye u Rwanda mu mikino y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth 2018’ muri Australia ko nta watahanye umudali ndetse abenshi bakaba batararangije amarushanwa, inasaba Umunyarwanda watorokeyeyo kugarura agatima impembero.

U Rwanda rwatashye amaramasa muri Commonwealth Games 2018 yabereye mu Mujyi wa Gold Coast muri Australia kuko nta mudali cyangwa umwanya mwiza rwegukanye mu mikino yose rwitabiriye.

Abakinnyi n’ababaherekeje basaga 30 nibo bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth yatangiye ku wa 4 Mata isozwa ku wa 15 Mata 2018.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko batishimiye uko aba bakinnyi n’abo bajyanye bitwaye ndetse avuga ko bagomba gutanga ibisobanuro nibagaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo ari umusaruro mwiza, ntibitwaye neza dutegereje kureba ko abari bagiyeyo bagaruka kugira ngo tumenye ibya ari byo.”

Avuga kuri Nsengiyumva Jean Paul wari Umutoza w’Abaterura Ibiremereye waburiwe irengero muri iyi mikino, yagize ati “Twe ntituzi aho ari, biragoye ko hari icyo twabikoraho ariko namusaba kugarura agatima impembero akagaruka mu gihugu cye kuko nta cyo yakiburanye.”

Bugingo yakomeje agira ati “Ubwo natumenyesha ko hari ikibazo runaka yagize, yifuza kugaruka twazamufasha kuko u Rwanda rukunda abaturage barwo.”

Abari bagize itsinda ryaserukiye u Rwanda muri iri rushanwa bahagurutse muri Australia ku wa kabiri tariki 17 Mata 2018 bikaba biteganyijwe ko bagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa mbiri n’iminota 25 z’ijoro.

Ibihugu byari byaserukiye Afurika byatahanye ishema birimo Afurika y’Epfo yegukanye imidali 37 muri rusange, Nigeria 24, Bostwana itanu, Namibia ibiri, naho Cameroun, Ibirwa bya Mauritius, ibya Seychelles na Ghana byegukana umwe mu gihe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Kenya yatahanye imidali 17, Uganda itsindira itandatu.

Abari baserukiye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth batashye amaramasa
Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Paul waburiwe irengero muri Australia yasabwe kugarura agatima impembero agataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza