Abasaga 500 bategerejwe mu irushanwa rya Billard rizatanga itike ya Koreya y’Epfo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mata 2018 saa 02:22
Yasuwe :
2 2

Abagera kuri 500 bategerejwe kwitabira shampiyona y’umukino wa Billiard igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, izanatanga ibihembo bitandukanye birimo miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, gutemberezwa muri Pariki y’Akagera no guserukira igihugu muri Koreya y’Epfo.

Icyiciro cya mbere cy’abifuza kwitabira iri rushanwa ariko bari hanze ya Kigali cyatangiye kwiyandikisha tariki 6 Werurwe 2018 kugeza kuri 30 Werurwe aho abagera kuri 327 bagaragaje ubushake bwo kuzerekana ubuhanga bwabo muri uyu mukino.

Kuva ku itariki 4 Mata 2018 hatangiye kwiyandikisha abari mu Mujyi wa Kigali n’ibice bimwe byo mu Ntara y’Amajyepfo bitewe n’umubare munini w’abakomeje kugaragaza inyota yo kuzarushanwa.

Niyonsaba David uhagarariye Just Gaming wateguye iri rushanwa yatangarijhe IGIHE ko amarushanwa nk’aya yari yaratinze.

Yagize ati “Ku bwanjye navuga ko amarushanwa ya Billiard yari yaratinze kuko ubona ko abantu bishimiye cyane kwiyandikisha kugira ngo bazagaragaze ubuhanga bwabo. Mu cyiciro cya mbere cyo kwiyandikisha habonetse abagera kuri 327 naho icyiciro cya kabiri ubu cyaratangiye kuzageza tariki 28 Mata aho duteganya ko muri rusange tuzabona abantu batari munsi ya 500.”

Niyonsaba yavuze ko ibikorwa byo kwiyandikisha nibirangira, irushanya nyirizina rizatangira muri Gicurasi nyuma yo gukoresha amahugurwa abasifuzi bazayobora imikino hirya no hino mu gihugu ndetse n’abakinnyi bazayitabira kugira ngo bibutswe amategeko rusange bazagenderaho.

Muri rusange hatoranyijwe ahantu 16 hazakorerwa amarushanwa azatangirira i Rubavu tariki 18 Girurasi, bucyeye bwaho bakajya i Musanze, tariki 21 bakajya i Rusizi, bakaruhuka tariki 22, bucyeye bakajya i Huye, tariki 24 bakajya i Nyanza, tariki 25 i Muhanga, tariki 26 i Nyagatare, tariki 27 i Rwamagana imikino y’amajonjora igasorezwa i Kigali tariki 28 Gicurasi.

Buri hantu hazabera amajonjora hazajya hasohoka umuntu umwe gusa wabaye uwa mbere uko ari 16 bazahurire i Kigali tariki 6 Nyakanga mu mikino ya ¼ abitwaye neza bazahangane muri ½ tariki 8 Nyakanga ari na bwo hazakinwa imikino ya nyuma.

Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere ariko by’umwihariko uwa mbere akazatahana miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda akanongererwaho itike yo gutemberezwa muri Pariki y’Akagera no kuzaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga izabera muri Koreya y’Epfo.

Byitezwe ko abasaga 500 aribo bazitabira shampiyona y'uyu mukino ku nshuro ya mbere igiye kuba mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza