Abanyarwanda batangiye nabi mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rihuje abana bo mu bihugu 20

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Abana b’abanyarwanda ntibahiriwe n’itangiriro z’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ‘Kigali Junior international Open’ ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 69 bavuye mu bihugu 20.

Iri rushanwa rihuje abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 muri Tennis ryatangiye kuri uyu wa Mbere ku bibuga by’uyu mukino biherereye muri Cercle Sportif mu Rugunga, aho rizasozwa tariki ya 28 Kamena 2019.

Mu bakinnyi 69 bitabiriye harimo abakobwa 24 n’abahungu 45, aho bazakina mu byiciro byombi; abakina ari umwe (Single) ndetse n’abakina ari babiri (Double). U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batanu b’abahungu ndetse n’abakobwa batatu.

Mu bahungu harimo Mfashingabo, Ishimwe Olade, Ishimwe Emmanuel, Muhire Joshua na Mugisha Emmy mu gihe abakobwa ari Irumva Matutina, Niyonshima Clenia na Tracy Gaga.

Mu bakinnye kuri uyu wa Mbere, Mfashingabo yatsinzwe na Yalamacnhili wo mu Buhinde 6-1 6-1, Ishimwe Olade atsindwa na Rukhaiyar Harshal na we wo mu Buhinde 6-0 6-0.

Ishimwe Emmanuel yatsinzwe n’Umufaransa Tailleu 6-7 6-4 6-4, Muhire Joshua atsindwa n’Umuhinde Patel Dhanushi 6-2 6-3.

Umunyarwanda umwe, Karenzi Bertin, numero ya 1800 ku Isi ni we uri mu bakinnyi 15 bitabiriye iri rushanwa bakomeye.

Mu cyiciro cy’abakobwa, Irumva Matutina yatsinzwe n’umunya-Afurika y’Epfo, Hope Kelly, 6-0 6-0, Niyonshima Clenia atsindwa n’Umuhindekazi Kashyap Himadri 6-1 6-4 mu gihe Grace Gaga na we yatsinzwe n’umuhindekazi Sharma Renee 6-0 6-0.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Habimana Valens yavuze ko u Rwanda rwifuje kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri kuko ryo riri ku rwego rwisumbuye, rwa gatanu.

Ati” Ni ubwa kabiri ribaye mu Rwanda. Irya mbere ryabaye mu mwaka ushize. U Rwanda rwifuje kwakira irindi rushanwa kandi ryo rikaza riri kurwego rwisumbuye, aho ryo riri kuri Grade ya gatanu, J-G5. Iyi iba ifite amanota menshi kurusha iyo twakiriye ubushize.”

“Ntabwo ari buri wese wemerewe kurizamo, ryitabirwa n’abari ku rutonde rwa Tennis ku Isi ni yo mpamvu mubona haje ibihugu byinshi.”

Ibihugu byitabiriye iri rushanwa ni u Rwanda rwaryakiriye, u Burundi, Uganda, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comores, Kenya, Madagascar, U Bwongereza , Ethiopia, Misiri, Uburusiya, Ubusuwisi, Mali, Nigeria, Zimbabwe na Romania.

N'ubwo yatsinzwe, Ishimwe Emmanuel yagoye Umufaransa Tailleu wamutsinze amaseti 2-1 ( 6-7 6-4 6-4)
Tailleu wo mu Bufaransa yagaragaje ko hari ubumenyi afite kuri uyu mukino wa Tennis
Muhire Joshua yatsinzwe 6-2, 6-3 mu mukino yahuyemo na Dhanushi wo mu Buhinde
Umuhinde Patel Dhanushi ntiyoroheye Muhire Hoshua w'umunyarwanda
Muhire Joshua ubwo yari amaze gukina n'Umuhinde Patel Dhanushi
Umunyamabanga wa Federasiyo ya Tennis avuga ko iri rushanwa ryitabiriwe n'abana bavuye mu bihugu byinshi baje kurishakiramo amanota
Muri iri rushanwa hari n'abakina ari babiri yaba mu bakobwa cyangwa abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza