Abana baturutse mu bigo 80 by’amashuri basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga ni bwo ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro hasojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye mu cyumba cy’inama cya RP- IPRC Kigali.

Iki gikorwa gitegurwa n’Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) cyabaga ku nshuro ya kabiri, cyatangijwe mu cyumweru gishize, aho cyakorewe mu bigo by’amashuri byose bigize akarere ka Kicukiro, abanyeshuri bahabwa ubutumwa butandukanye bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 25, aho uyu mwaka byanyujijwe mu mikino n’imyidagaduro bikundwa n’abana.

Mu gihe ku rwego rw’ibigo iyi gahunda yasojwe ku wa Gatanu, amashuri yose yahuriye hamwe kuri uyu wa Gatatu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 ku rwego rw’akarere ka Kicukiro, abana bongera kwibutswa ko ari bo Rwanda rw’ejo, ko bagomba kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ushobora kubajyana mu bibi.

Nkerantizo David, ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu Karere ka Kicukiro yavuze ko iki gikorwa kizafasha abana gukurana indangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe ndetse bikabafasha no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko basobanuriwe amateka yatumye u Rwanda rubamo Jenoside.

Ati” Iki gikorwa kirafasha abana kumenya ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abana n’ibibondo. Kirafasha kandi abana kuzakura bafite indangagaciro, bakamenya ko Jenoside ari mbi, bagatuma itazongera kuba ukundi. Birafasha abana gukora ibyiza, bakirinda gukora ibibi.”

Nkerantizo yavuze ko Akarere ka Kicukiro kazakomeza gufatanya na Foundation Ndayisaba kugira ngo bafatanye kuzamura ubumenyi bw’abana mateka y’u Rwanda ndetse ngo asanga iki gikorwa kiramutse kigejwejwe no mu tundi turere hari icyo byafasha abanyarwanda.

Ati” Iyi ni inshuro ya kabiri iki gikorwa gikorewe mu karere ka Kicukiro, kiramutse gikorewe mu gihugu cyose byafasha cyane kuko kiratanga umusaruro ufatika kuko iyo ubona abana bakurikira, abana basobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ni igikorwa gikwiye gushyigikirwa, kinasakazwa mu gihugu cyose.”

Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango wa NFF Rwanda avuga ko iki gikorwa bakinyujije mu mikino mu rwego rwo gufasha abana kurushaho kumva neza ubutumwa bahabwa ndetse no kubibutsa ko n’abishwe muri Jenoside bari bafite imikino bakundaga.

Ati” Ni igikorwa cyagenze neza kuko ubutumwa bwahawe abana hari icyo bwabunguye kandi tukishimira ko tugisoje tugana ku Kwibihora ku nshuro ya 25. Nashimira akarere ka Kicukiro, IPRC Kigali n’Umubyeyi wanjye banshyigikiye muri iki gikorwa kuko n’abana bagomba kumenya amateka y’u Rwanda bagakura bazi guhitamo icyiza ni bo bayobozi b’ejo hazaza.”

NFF Rwanda yasabye ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ‘REB’ ko hashyirwaho imfashanyigisho yafasha abana gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside bigendanye n’icyiciro barimo.

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Abana baturutse mu bigo 80 by’amashuri bibutse ku nshuro ya 25 bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Muri uyu muhango wo kwibuka, hacanwe urumuri rw'icyizere
Mariya Yohana wari watumiwe muri iki gikorwa, yahaye ubutumwa abana binyuze mu ndirimbo
Ndayisaba Fabrice watangije umuryango NFF Rwanda ari kumwe na bamwe mu banyeshuri ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 abana n'ibibondi bishwe muri Jenoside
Manzi Victor, umuyobozi wungirije muri NFF Rwanda
Nkerantizo David, ushinzwe amashuri yisumbuye n'ay’imyuga mu Karere ka Kicukiro afasha abana gucana urumuri rw'icyizere
Ni ku nshuro ya kabiri, Umuryango NFF Rwanda wari uteguye igikorwa cyo kwibuka abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza