Abakinnyi bagiye kwitoreza mu Buyapani basabwe kubyaza umusaruro amahirwe babonye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abakinnyi barindwi b’abanyarwanda ryaraye rihagurutse i Kigali ryerekeza mu Buyapani, aho rigiye mu myitozo igamije kwitegura imikino ya Afurika ya All-Africa Games n’imikino Olempike ya 2020 izabera muri iki gihugu.

Iri tsinda ry’abakinnyi ririmo bane bakina umukino wo gusiganwa ku magare na batatu basiganwa ku maguru, kuri iki Cyumweru ryakiriwe ku meza na Rurangayire Guy ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ari kumwe na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens.

Ibi bije bikurikira amasezerano yabayeho muri Gicurasi 2018, aho ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’umujyi wa Hanchimantai hagamijwe kureba uburyo abakinnyi bazajya kwitoreza muri uwo mujyi uherereye mu Buyapani.

Mbere y’uko bahaguruka i Kigali, aba bakinnyi basabwe kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwitoreza mu Buyapani nk’igihugu kimaze gutera imbere mu mikino itandukanye kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu marushanwa bagiye kwitegura.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy wanabashyikirije ibendera ry’igihugu yavuze ko iyi myitozo iri mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakinnyi b’abanyarwanda.

Ati” Uretse kubategurira amarushanwa ya All-Africa Games na Olympic Games, ni imyitozo izabafasha kubongerera ubushobozi mu yandi marushanwa bashobora kwitabira. Bazagenda bahitoreze, abatoza bacu bafatanye n’ababo gutoza abakinnyi bacu.”

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko iyi myitozo izafasha abakinnyi b’abanyarwanda kugira imyiteguro myiza y’amarushanwa ndetse bikaba bitanga icyizere cyo kwegukana imidali.

Ati” Turashaka ko bazajya kwitozayo, bakavayo ako kanya bahitira muri Maroc muri All-African Games kugira ngo turebe ko dushobora kubona imidali kuko hari ikibazo tumaze iminsi dufite hano mu gihugu cy’uko abakinnyi bacu bajya mu marushanwa batarabonye umwanya wo kwitegura.”

Itsinda ryagiye ririmo abakinnyi bane b’Amagare: Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa, Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Rénus bombi bakinira Benediction Excel Energy na Gahemba Bernabé ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, baherekejwe n’umutoza Sempoma Félix.

Hitimana Noël, Muhitira Félicien na Yankulije Marthe bakina imikino ngororamubiri na bo bakaba bajyanye n’umutoza wabo Karasira Eric.

Nyuma y’iki cyiciro, tariki 31 Nyakanga 2019 hazagenda irindi tsinda rigizwe n’abakinnyi umunani bakina Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo na bo bazerekeza mu Buyapani.

Aba bakinnyi ni Ntagengwa Olivier usazwe akinana na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Gatsinzi Vénuste uzaba akinana na Niyonkuru Yves mu cyiciro cy’abagabo.

Mu bagore hari Nzayisenga Charlotte ukinana na Hakizimana Judith, Mukandayisenga Bénitha uzaba akinana na Munezero Valentine.

Aba bakinnyi bose bazasoza imyitozo tariki 15 Kanama 2019 ari nabwo bazagaruka i Kigali hanyuma abazaserukira u Rwanda mu mikino ya Afurika “All African Games 2019” berekeze muri Maroc.

Biteganyijwe kandi ko aba bakinnyi bazasubira kwitoreza muri uyu Mujyi wa Hachimantai mbere gato y’uko imikino Olempike 2020 itangira.

Abakinnyi barindwi n'abatoza babo babiri bagiye mu Buyapani, bahawe impanuro mbere yo guharuka i Kigali
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yasabye aba bakinnyi kuzakoresha amahirwe amahirwe babonye bakitwara neza
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Rurangayire Guy na we yasabye aba bakinnyi kuzabyaza umusaruro urwego U Buyapani bugezeho mu mikino, bakahakura ubumenyi n'ubushobozi bwo gutsinda mu marushanwa bagiye kwitegura
Itsinda ry'abakinnyi barindwi n'abatoza babiri, bahawe ibendera ry'Igihugu mbere y'uko bahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza