Abakinnyi 10 bazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya All African Games 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2019 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 10 bazahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya All Africa Games 2019 bamaze kumenyekana, aho bazahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha berekeza muri Maroc ahazabera iyi mikino.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 12, izitabirwa n’ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika mu mikino 23 itandukanye.

U Rwanda ruzahatanira imidali mu mikino itatu ariyo ; gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru na Beach Volleyball.

Abakinnyi bane ba Volleyball ikinwa ku mucanga (Beach Volleyball), bane basiganwa ku magare na babiri basiganwa ku maguru ni bo bazaserukira igihugu muri iyi mikino izatangira tariki ya 19 isozwe tariki ya 31 Kanama mu Mujyi wa Kenitra na Rabat muri Maroc.

Hitimana Noël na Yankurije Marthe bamaze iminsi bitoreza mu Mujyi wa Hanchimantai mu Buyapani ni bo bazaserukira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru, aho bazaba bari kumwe na Kanyabugoyi Anicet nk’umutoza.

Mu gusiganwa ku magare, u Rwanda ruzahagararira n’abarimo Mugisha Moïse umaze iminsi mu masiganwa ya Skol Fly Cycling Club mu Bubiligi, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bari mu Buyapani mu myitozo ndetse na Nzafashwanayo Jean Claude uri gukina Tour de la RDC hamwe na Benediction Excel Energy.

Aba bakinnyi bazaba bari kumwe kandi na Sempoma Félix nk’umutoza mu gihe umukanishi azaba ari Maniriho Eric.

Mu bakina Volleyball yo ku mucanga, u Rwanda ruzahagararira n’ikipe imwe y’abagabo n’iyindi y’abagore.

Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier bakinannye Igikombe cya Afurika cyabereye mri Nigeria n’Igikombe cy’Isi cyabereye mu Budage bazahagararira igihugu mu cyiciro cy’abagabo.

Mu bagore, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine bamaranye iminsi mu Buyapani, bose bazajyana na Mudahinyuka Christophe nk’umutoza.

Iri tsinda ry’abakinnyi 10 n’abatoza bane zirazaba riyobowe na Ijimbere Naickey mu gihe Sibomana Rusika Emmanuel azagenda nk’ushinzwe kunanura abakinnyi.

Ubwo iyi mikino yaherukaga kubera muri Congo Brazzaville mu 2015, u Rwanda rwatahanye imidali ibiri irimo umwe wa Zahabu watwatwe na Hadi Janvier mu magare n’undi w’Umuringa muri Beach Volleyball y’abagore.

Bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitoreza mu Buyapani, bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya All African Games izabera muri Maroc
Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi bane bagiye gushaka uko u Rwanda rwisubiza umudali rwatwaye mu magare mu 2015
Hitimana Noël usiganwa ku maguru
Akumuntu Kavalo Patrick (ku ifoto) akinana na Ntagengwa Olivier muri Beach Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza