00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 10 b’u Rwanda bagiye kwitabira irushanwa rya ’Chess Olympiad 2021’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bagiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya “Chess Olympiad 2021”, rizaba ku nshuro ya kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga kuva tariki ya 20 Kanama 2021.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 155 agabanyije mu byiciro bine; icya mbere kigizwe n’amakipe 25 ya mbere asanzwe akomeye arimo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buhinde na Ukraine mu gihe Afurika ihagarariwe na Misiri gusa muri iki cyiciro.

U Rwanda rwitabira iri rushanwa kuva mu 2000, ruri mu cyiciro cya kane kirimo amakipe 60 agabanyije mu matsinda atanu.

Itsinda u Rwanda rurimo rizamenyekana ku wa 16 Kanama 2021, aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 12.

Ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 10. Amakipe azitwara neza muri buri tsinda azazamuka mu cyiciro cya gatatu.

Mu bakinnyi batoranyijwe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Esheke, Niyibizi Alain Patience, abagabo ni Ruzigura Alexis (CM- umukandida kuri Master], Nduwayesu Maranatha, Dr. Nzabanita Joseph na Murara Urwintwari Ian.

Abagore ni Shimwa Marie Faustine, Niyonsaba Aline [WCM- umukandida kuri Master], Uwamahoro Christelle na Iraduha Ange Christelle.

Mu cyiciro cy’abato, hatoranyijwe Cyubahiro Ben Patrick (umuhungu) na Nzambazamariya Ignacia (umukobwa).

Aba bakinnyi bose bazakina nk’ikipe igizwe n’abantu batandatu barimo abagabo babiri, abagore babiri n’abakiri bato barimo umwe w’umuhungu n’undi w’umukobwa. Abandi baba abasimbura.

Iri rushanwa ryagombaga gutangira tariki ya 13 Kanama, ariko ryigizwa inyuma icyumweru kimwe. U Rwanda ruzakina imikino 11 mu minsi itatu uhereye ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru.

Mu myaka 21 ishize, mu 2016 ni bwo u Rwanda rutitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga riba buri myaka ibiri.

Abari bahagarariye u Rwanda muri Olympiad 2018 yabereye i Batumi muri Georgia
Ikipe y'abagore yari yagiye muri Georgia
Ikipe y'abagabo yakinnye muri Olympiad ya 2018
Murara Ian ari gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .