Abagera kuri 42 basoje ingando zahuje abatoza b’umukino wo koga n’abawukina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Abakina umukino wo koga n’abatoza bawo bose bagera kuri 42 basoje ingando zari zimaze ibyumweru bibiri zibera kuri Pisine ya La Palisse Nyandungu mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwabo n’ubumenyi bafite ku mukino, zikaba zarateguwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (RSF).

Nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2018 Urugaga rw’Umukino wo koga mu Rwanda rwinjiye muri gahunda nzamuramyogere yo gutangiza shampiyona yo koga, aho buri mezi abiri haba irushanwa ryo koga, ubu rwongeyeho ko mu biruhuko by’abanyeshuri ruzajya rukora ingando y’aboga n’abatoza.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama hashojwe izo ngando zari zimaze ibyumweru bibiri zibera kuri Pisine ya La Palisse Nyandungu, zitabiriwe n’aboga n’abatoza bagera kuri 42 bavuye mu makipe arindwi agize urugaga.

Cool Water, Town, Cercle Sportif de Kigali,Thousand Kilos Women na Mako Shak yo mu mugi wa Kigali, Rwamagana ya Muhazi, Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu ndetse n’ibigo by’amashuri birimo Indatwa n’Inkesha (GSOB), Riviera High School na Saint Aloys y’i Rwamagana ni yo makipe yitabiriye izi ngando.

Izi ngando zari zikuriwe n’impuguke y’umunyamerika Bill Sakovich wavuze ko ubumenyi afite yiteguye kubutanga cyane ko abona hari iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati” No mu mukino wo koga tubirimo, abana bari mu ngando nabonye baritwaye neza mu irushanwa rya Nyampinga ry’ejo bundi.

Umutoza wa Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club, Maître Ntirenganya Shadadi yavuze ko hari ubumenyi yungukiye muri izi ngando.

Ati” Najyaga ntoza ariko ubu hari ikiyongereyeho kuko mbaye umunyamwuga.”

Umutoza mukuru w’urugaga, Ndoli Jimmy, yavuze ko umwaka utaha azaba atwara imidari ya mbere mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba n’iby’ibiyaga bigari.

Umunyamabanga w’urugaga, Dusine Nicolas yashimiye abitabiriye izi ngando, asaba ko buri mukinnyi woga yagira intego yo kujya nibura buri kwezi atoza umuntu umwe.

Yongeyeho ko bagiye gutegura n’amahugurwa yo mu rwego rwa Kabiri rw’abasifuzi (Intermidiate Officials course).

Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda riteganya kandi gukoresha irushanwa ryo koga mu mazi magari rizaba muri uku kwezi kwa Kanama.

Izi ngando zateguwe mu gihe cy'ibiruhuko, zitabirwa n'abarimo abanyeshuri
Umunyamerika Bill Sakovich ni we wari ukuriye izi ngando
Umutoza wa Thousand Kilos Women, Pendo Yvette
Abagera kuri 42 ni bo bitabiriye izi ngando zasojwe kuri uyu wa Kane
Umutoza wa Vision Jeunesse Nouvelle Ntirenganya Shadadi ahabwa impamyabushobozi mu gihe ku ruhande rwe hari Dusine Nicolas, Umunyamabanga w'urugaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza